Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

 Spéciose Mukabayojo umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse ku myaka 93, nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo, umwana wari usigaye mu b’Umwami Yuhi Musinga, yatabarutse

Igikomangoma Mukabayojo ubwo aheruka kuboneka mu bantu benshi mu 2017 mu muhango wo gutabariza (gushyingura) musaza we Umwami Kigeli Ndahindurwa Igikomangoma Spéciose Mukabayojo umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse ku myaka 93, nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.

Mukabayojo aheruka kugaragara muri rubanda mu gutabariza (gushyingura umwami) musaza we Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu Rwanda mu 2017.

Abo mu muryango we babwiye itangazamakuru ko Igikomangoma Mukabayojo yatabarutse mu ijoro ryo ku wa mbere mu bitaro by’ i Nairobi muri Kenya, ari na ho yari atuye, azize uburwayi n’izabukuru.

Mukabayojo ni we mwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931 agacibwa n’abazungu agahungira muri Congo ari naho yatangiye (yapfiriye).

Musinga yasimbuwe n’umuhungu we Mutara III Rudahigwa, na we amaze gutanga asimburwa na muruna we Kigeli V Ndahindurwa, aba bombi ni basaza ba Mukabayojo.

Mu 2017 i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ubwo Mukabayojo aheruka kubona muri rubanda yari afite intege nkeya kubera izabukuru.

Ibijyanye no kumushyingura ntabwo biratangazwa.

Mukabayojo yari afite abana batandatu, nk’uko abo mu muryango we babibwiye itangazamakuru Spéciose Mukabayojo umukobwa w’umwami w’u Rwanda Yuhi V Musinga nawe yatabarutse

Leave a Comment

Scroll to Top