Abakristo bamwe na bamwe bahisemo kutumva indirimbo z’abahanzi bamwe na bamwe baririmba indirimbo z’isi kubera ko zamamaza ibikorwa Imana yanga urunuka.
Hariho indirimbo nanze kumva kuko zisanzwe zamamaza icyaha. Igihe nakizwaga, nahagaritse kumva indirimbo nyinshi nakundaga kumva, kuko zatezaga imbere imvugo itameshe, icyaha cy’ubusambanyi, n’urugomo.
Ikibazo rero ntigikwiye kuba iki ‘Ese ni icyaha kumva Taylor Swift?” ahubwo gikwiriye kuba iki ‘Ese zimwe mu ndirimbo za Taylor Swift ziraboneye kandi zirashimwa?” Birumvikana ko igisubizo ari “Yego.”
Kandi, ibyo ntibisobanura ko ababyeyi bakristu bagomba gushishikariza abana babo kumva Taylor Swift. Bibiliya iravuga iti: “’Ibintu byose biremewe,’ ariko nta bwo ibintu byose bifasha. ’Ibintu byose biremewe,’ ariko byose nta bwo byubaka ”(1 Abakorinto 10:23).
Mperutse gushishikariza Umukristo ukiri muto kureka kumva Jordan Peterson. Ni ukubera ko nubwo Jordan Peterson ari umwe mu batanga ibitekerezo by’umuco nkunda, bimwe mu bitekerezo bye bidahwitse ku Bukristo bishobora guteza akaga Abakristo batabizi.
Nubwo rero byemewe gutega amatwi Jordan Peterson, ariko ibyo aririmba nta Mukristo byafasha. Muri ubwo buryo, nta bwo ari icyaha kumva Taylor Swift – ariko hari indirimbo ze zitagira icyo zigufasha.”
Nubwo uyu mugabo yibanze ku bahanzi bakomeye mu rwego rw’isi, hari abahanzi benshi bazwiho kuririmba ibishegu, amashusho yamamaza ubusambanyi, abyutsa irari ry’ibitsina, bashimagiza ubupfumu, bataka urugomo n’ibindi byangwa, bakabikora bagamije kwigarurira imitima y’abato.
Satani yifuza ko abantu babona icyaha nk’ikintu kidateje akaga. Mu mwaka ushize, Abarundi basabwe kudacuranga zimwe mu ndirimbo zamamaza ubusambanyi. Ese niba Leta ikora ibi, Umukristo utega amatwi Ijambo ry’Imana yitonze yakumva izo ndirimbo? Ni ahawe guhitamo ibyo wumva, wibuka ko uzabimurikira Imana.