Gufungurwa kw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, ntibivugwaho rumwe
Nduhungirehe kandi yongeyeho ko udashobora kuvuga ibikorwa by’ubutabazi wirengagije ibikorwa bijyanye n’umutekano.
Ati: ”Iby’umutekano ubu bihagaze bite hariya? Igihari ni uko Leta ya Congo ikomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ikagaba ibitero kuri AFC/M23 no kwica abaturage b’Abanyamulenge yifashishije indege z’intambara zitagira abapilote. Ibi kandi biherekezwa na poropaganda y’imvugo zo kubiba urwango zigamije kwambura ubuzima Abanyamulenge, bigakorwa na Wazalendo n’abandi kandi bashyigikiwe na Leta ya Congo.”
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko: “Ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa vuba, biturutse ku burenganzira bw’abayobozi ba Congo kandi gifungurwe ku ndege zitwara imfashanyo zizajya zikora ku manywa gusa.”
Yunzemo ati: “Ntabwo ari ukwivumbagatanya kwa se, ari we u Rwanda, cyangwa k’umwana, ari we mutwe wa M23, kuzasubiza inyuma ukwiyemeza kw’abari kumwe na Perezida Tshisekedi, Emmanuel Macron ndetse na Gnassingbe … hagamijwe kugoboka abagore n’abana babarirwa muri za miliyoni bibasiwe n’amahano y’abaduteye n’abayoboke babo”.
Muyaya yunzemo ati: “Gushaka kuganira cyangwa kurwanya ubutabazi bwihutirwa ku baturage bacu si uguhakana gusa, ahubwo ni n’ikindi kimenyetso cy’ubugome n’ubupfapfa bw’abayobora bakoresheje intwaro n’ubwicanyi” Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya RDC, Patrick Muyaya
Iki kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, kiri mu maboko ya AFC/M23 kuva ifashe uwo mujyi mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mu kwezi kwa mbere ubwo iki kibuga cyafungwaga, AFC/M23 yavuze ko bagifunze kuko cyakoreshwaga na Leta ya Congo ihungisha ingabo n’abafatanyabikorwa bayo, ikaba n’inzira yo gutwara intwaro no kuzikwirakwiza. Yanavuze kandi ko hari hatabyemo n’ibisasu.
Ikindi cyavugwaga na AFC/M23 icyo gihe ni uko ingabo za Leta ya RDC zasize zangije bimwe mu bice by’ingenzi by’ikibuga cy’indege cya Goma, birimo n’umunara uyoborerwamo indege.
