Impunzi amagana zari zahungiye i Rubavu mu Rwanda zirimo gusubira i Goma
Igitumye ntasubirayo ni icyo kibazo cy’inzu gusa. Iyo kitaba icyo nari gusubirayo kuva amahoro yabonetse”.
Uko bigaragara bakomeje kwiyandikisha no gucyurwa, iyi nkambi y’agateganyo ya Rugerero ishobora kurara ifunzwe kuko hasigaye abatari hejuru ya 300.
Mu gihe mu mujyi wa Goma harimo kuvugwa ituze muri rusange, amakuru avuga ko ikindi gice cy’abarwanyi ba M23 cyaba cyakomeje cyerekeza mu bindi bice bya Kivu y’Epfo.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abo barwanyi bigaruriye imihana itandukanye warenze centre ya Minova umanuka werekeza muri centre ya Karehe ku nzira yerekeza i Bukavu.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa gatatu nijoro, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko yizeje Abanyecongo “kwivuna gukomeye kandi guteguye” ku bo yise “abaterabwoba n’ababafasha
Impunzi zirimo gutahuka ziravuga ko
zumvise ko i Goma amahoro yagarutse
Ahagana saa sita z’amanywa iki ni ikindi kiciro cy’impunzi cyari gisubijwe iwabo muri DR Congo
Aha bageze ku mupaka, batonze umurongo ngo batangira kwinjira mu mupaka basubire mu gihugu cyabo