Ingendo z’ubwato hagati y’umujyi wa Dar es Salaam n’ikirwa cya Zanzibar zirahagarara ejo ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, ubwo igihugu kizaba kiri mu matora rusange.
Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi (Taboa) rivuga ko iri hagarikwa ry’ingendo rigamije guha abakozi n’abagenzi amahirwe yo gutora.
Ariko ishyirahamwe rirengera abagenzi (Passengers’ Rights Association) ryabinenze, rivuga ko abakoze ibi batatekereje ku bantu bafite impamvu z’umuryango cyangwa iz’ubuzima zibasaba gukora ingendo kuri uwo munsi.
Urubuga rwa interineti rukoreshwa mu kugura amatike narwo rwahagaritse kugurisha amatike yo ku itariki ya 29 Ukwakira.
John Masunga, usanzwe akorera ingendo hagati ya Dar es Salaam n’indi mijyi, yagize ati:
“Simbona impamvu yo guhagarika ingendo. Ese ni ikibazo cy’umutekano cyangwa ni itegeko ryo gutora? Dukeneye izi serivisi.”
Anasia Lyimo, utuye i Kigoma, we yagize ati: “Nari nateguye urugendo ku munsi w’amatora, ariko ngiye kurusubika nzagende ku wa kabiri. Ibi bishobora gutuma amatike azamuka kuko abantu benshi bazaba bashaka kugenda mbere y’iyo tariki.”
Abanya-Tanzaniya bazatora Perezida, abadepite, n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku wa gatatu.
Ni amatora ya mbere Perezida Samia Suluhu Hassan agiye kwitabira ashaka kwemezwa n’abaturage nyuma yo gusimbura nyakwigendera John Magufuli mu 2021.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, ryamaze gutangaza ko ritazitabira amatora, rivuga ko hakenewe ivugurura ry’uburyo amatora ategurwa.
Perezida waryo, Tundu Lissu, arimo kuburana ku byaha byo gucura umugambi wo kugambanira igihugu, ariko ishyaka rye rivuga ko ibyo birego bishingiye ku mpamvu za politiki.
