News

Karasira Aimable: Amafranga Ya Karasira Agera Kuri Miliyoni 45 Yarafatiriwe

Abanyamakuru bashatse kumenya amakuru yisumbuye kuri aya mabaruwa. Twavuganye na Evode Kayitana umwe mu banyamategeko bahoze bunganira Karasira dukeneye kumenya niba kuva Karasira yatangira kuburana uru rubanza nta na hamwe bigeze bishyurwa. Kayitana yatubwiye ko mu myuzo ya mbere bishyuwe ku mafaranga ya Karasira ubushinjacyaha bwafatiriye.

Ku kijyanye n’ifatirwa ry’amafaranga ya Karasira, kuri uyu wahoze amuburanira bihabanye n’ibyo amategeko ateganya itanyazamakuru ryahamagaye bwana Faustin Nkusi uvugira ubushinjacyaha ngo atange umucyo kuri iyi ngigo ntiyitabye telefone ye ngendanwa, ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwoherereje.

Iyo aza kwitaba yari budusubize ku kuba hamwe urwego avugira rwaratanze uburenganzira ku bwishyu bw’ayo mafaranga, rukaza guhitamo kwisubiraho.
Kugeza ubu abanyamategeko barimo Gatera Gashabana, Evode Kayitana na Seif Jean Bosco Ntirenganya bikuye mu rubanza kubera ko hari ibyo batakunze kumvikanaho na Karasira.

Ubushinjacyaha burega Karasira ibyaha byo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke. Biteganyijwe ko azasubira mu rukiko mu kwezi gutaha.

Karasira warokotse jenoside ashijwa gupfobya ahakana ibyaha byose akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Ibyaha bikomoka ku biganiro yagiye atanga ku muyoboro wa YouTube.