Blog, News

Fleurette Utwizihire ahagaze mu muryango w’urugo rw’abantu yagiye gufasha

Fleurette ni umukobwa uhora ahuze, avuga ko atabona umwanya munini wo kwishimisha kimwe n’abandi b’urungano rwe.

Ati: “Kureba abana, gukora akazi, kwiga, mba mfite ibintu byinshi, simbona umwanya wo kwishimisha.”

Muri ibi bikorwa bye by’ubugiraneza, Fleurette yambwiye ko mu mbogamizi ahura na zo harimo n’abamubwira cyangwa abamuvugaho amagambo y’urucantege.

Ati: “Abo tungana bavuga ko ndi umukire ndetse hari n’abavuga ko nsesagura. Ariko n’ufashwa yafasha. Gufasha si ukugira byinshi.

“Ngira abambwira amagambo y’urucantege, ariko mfite n’abanshyigikiye uhereye kuri papa wanjye n’inshuti, rero sinzacika intege”.

Ibi nibyo bituma akomeza ibikorwa bye n’inzozi afite zo kwagura umuryango we “ukaba ijwi rya rubanda mu bikorwa byo gufasha abakene n’bababaye”.

Ati: “Ibi nkora wenda ntibiragira aho bigera, ariko ndashaka kwereka abantu ko gufasha bidasaba kuba ufite byinshi”.

Ku bo afasha, uyu mukobwa ni umugisha. Esteri Mperinda ati: “Yansigiye ibintunze ukwezi…ndamusabira ku Mana ngo ‘Mana uzamurinde na we azagere aho ngeze