Blog, News

 Patrick, Budensiyana na Nadine, Abakurikirana ikinamico Urunana bazi cyane Budensiyana ukinamo acisha make gusa agahura n’ibibazo by’ubuzima ntagire n’amahirwe mu rukundo.

Ati “Amazina yanjye asanzwe asa nk’amaze kwibagirana, bakoresha Budensiyana ubu. Abo tubana, abaturanyi […] muri make uje aho ntuye ukaza ubaza Mariam ntabwo bamumenya niyo wajya ku mukuru w’Umudugudu utagiye uvuga Budensiyana nti bapfa kumenya ko ari njye ushaka.”

Avuga ko kwitwa iri zina bimutera ishema kuko bimugaragariza ko ibyo akina byacengeye muri benshi.

Umugabo we ajya amufuhira

Yabajijwe niba atajya ahura n’imbogamizi zo gufuhirwa n’umugabo we kubera ibyo akina, asubiza ko bijya bibaho cyane ndetse ko hari igihe ajya amusaba kubireka.

Aseka ati “Icyo kibazo kiragoye kugisubiza, hari aho bibangamirana rimwe na rimwe n’ubuzima bwite bwo mu rugo. Sinzi niba navuga ko ari kamere y’abagabo, barafuha. Ku buryo nk’iyo wakinnye ukagerayo, nk’urugero nkanjye nkina ndi umukobwa ufite umusore dukundana tukagerayo ugasanga yagize akantu mu mutima.”

Rimwe umugabo we ajya amusaba kureka ibyo gukina ikinamico Urunana kuko atari ko kazi ke k’ibanze. Yavuze ko agerageza kumusobanurira ko ari ikinamico.

Ntazibagirwa igice yakinnye James amutendeka

Budensiyana yemeza ko hari igihe umuntu akina bikamukora ku mutima, akavuga ko agace atazibagirwa mu buzima ari aho yakinnye akimenya ko James amutendeka.

Ati “Igice nakinnye numva ntazibagirwa cyane ni igihe navumburaga ko James afite undi mugore banabyaranye. Hari aho ukina ukumva bigukoze ku mutima, niba ari amarira akamanuka ari ay’umubabaro atari ibyo gukina.”

Budensiyana muri iki kiganiro yavuze ko abantu badakwiye kujya bumva ikinamico nk’ibintu byo kwinezeza ahubwo bakwiye no kujya bumva ubutumwa buba burimo.