Igitsina cy’umugabo cyangwa Imboro umwanya mwibarukiro w’umugabo.
Ibintu bidasanzwe bisohoka mu igitsina
cyangwa Ibintu bisohoka mu gitsina badasanzwe (discharge, écoulement): bwa mbere na mbere bishobora guterwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane iyitwa chlamydia. Izo ndwara kandi zishobora no kwandurira mu mibonano yo mu kanwa (sexe oral) cyangwa yo mu kibuno.
Ibisohoka bishobora gusa nk’ibibonerana, nk’umuhondo, nk’amaraso, nk’icyatsi, nk’ibifashe, cyangwa bimase (collant, sticky).
Ibi usanga bijyanye n’ububabare mu kunyara cyangwa se ntibunahabe.
Priapisme : Ishobora guterwa n’abantu ku giti cyabo igihe biteye imiti yo kugirango igihe cyo gushyukwa kibe kirekire, ibyo bikorwa kenshi n’abafite ikibazo cyo kudatinda, cyangwa se batanashyukwa namba. Gukomereka kw’umutsi wo mu gitsina bigatuma uba utagishoboye gukamura amaraso aza mu gitsina mu gihe cyo gushyukwa. Imiti nka anticoagulants, neuroleptiques na psychotropes nayo ishobora gutera icyo kibazo.
Gushyukwa kudahagarara (kurengeje amasaha ane), biba byatewe n’uko amaraso aba yaheze mu gitsina.
Kuribwa kuza ntakintu kibaye kandi kugatinda
Kuribwa kuza gutewe n’imibonano mpuzabitsina.
Gutwara neza igitsina no kwirinda kugihungabanya, kugikomeretsa no kukibabaza. Igihe igitsina cyakomeretse, fata barafu (glaçons) ushyire mu mwenda maze ukoze ku gitsina ahakomeretse, hanyuma hagarika imibonano, maze unywe imiti igabanya ububabare nka paracetamol, cyangwa se brufen.
Kuri priapisme, naho fata agatambaro ushyiremo barafu ushyire ku gitsina, nibiramuka byanze nyuma y’isaha imwe igitsina kigifite umurego, ihutire kwa muganga kuko ibi bishobora kwangiza ibigize igitsina bituma gifata umurego (érection).