Blog, News

Abagore bafite icyapa cyanditseho amagambo y’ibyo bamagana mu myigaragambyo yabaye i Minembwe ku wa kabiri

Minembwe ni agace kari mu misozi, gaturanye n’imisozi miremire ya Fizi, mu burengerazuba bwako hari ibyaro n’imisozi miremire ya Itombwe muri teritwari ya Mwenga, mu burasirazuba ahagana ku kiyaga cya Tanganiyika ni ho hari umujyi wa Uvira, na ‘centres’ zimwe na zimwe nka Fizi, Baraka n’ahandi ni ho hava ibicuruzwa.

Abatuye i Minembwe bavuga ko ingabo za leta n’abafatanya na zo bafunze amayira ya Minembwe – Fizi – Baraka – Uvira, Minembwe – Lurenge, Minembwe – Ndundu – Uvira, bigatuma nta bicuruzwa bishobora kuva muri izo ‘centres’ cyangwa i Uvira bigana i Minembwe.

Mufashi avuga ko ingabo za leta zafungiye ahanini ahantu hitwa Mu Mikarati hanyuraga benshi mu bava n’abajya i Uvira.

Agira ati: “Baravuga ngo Twirwaneho nive mu Mikenke abaturage batahe leta ihasubire kandi leta yahavuye itsinzwe na Twirwaneho na M23.

“Buri wese avuga ko arwanira kubaho kw’abaturage, twe icyo tutumva ni gute uvuga ngo urwanira igihugu kirimo abaturage [kandi] ugashaka kubicisha inzara n’imibereho mibi?

“Abarwana nibarwane, abaganira nibaganire, ariko bareke abantu bagende bacuruze, ni abantu bagenda kuzana ibintu nta uba witwaje intwaro, kuki bashaka ko twicwa n’inzara?”

Mufashi avuga ko abaturage bashaka kujya kwivuza i Uvira babareka bakagenda, ati: “icyo bashingiraho ni ukuvuga ngo ntihagire igicuruzwa kiva i Uvira, ngo Abanyaminembwe ni hadui [abanzi] bose ni ba Twirwaneho icyo rero kikadutangaza kugira ngo uvuge ngo abaturage bose abasaza n’abakecuru n’abana ngo ni ba Twirwaneho, Twirwaneho barayizi aho iri bamaze imyaka umunani barwana nayo ibyo ni ibyabo.”

Barinubira ingabo z’u Burundi
Ku masezerano hagati ya leta ya Kinshasa n’iya Gitega, igisirikare cy’u Burundi gifite ingabo muri DR Congo zagiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi, hamwe n’imitwe yindi ingabo z’ibihugu byombi zumvikanye kurwanya, nk’uko ibihugu byombi byabitangaje.

Abigaragambije mu Minembwe ku wa kabiri bumvikanye bamagana ingabo z’u Burundi kandi bazisaba kuva muri aho gace.

Gusa ku bindi birego igisirikare cy’u Burundi cyavuzweho muri aka gace ka Minembwe cyatangaje ko gikorana ubutumwa bwacyo muri DR Congo “ubunyamwuga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu”, cyatangaje kandi ko Abanyamulenge n’andi moko atuye muri ako gace “atigeze agira impungenge kubera” abasirikare b’u Burundi bahari.