Umuyobozi w’Itorero Redeemed Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr. Rugagi Innocent .
abanyamakuru babajije Rugagi niba byo atari ubuyobe, kubwira abantu ko nibatanga amafaranga baraba bajugunya ubukene bwabo.
Ati “Agaseke nafashe kabanje gufatwa na ba nyirako [abasabaga ubufasha]. Nyuma nanze ko abantu bazana akavuyo.”
Yakomeje agira ati “Naravuze nti umuntu ushaka gufasha umukene naze hano, mvuga ko niba ushobora gufasha umukene na we Imana izajugunya ubukene ku buzima bwawe. Uko uri kujugunya ubukene hano niko Imana izajugunya ubukene kuko witaye ku mukene.”
Rugagi yavuze ko atumva impamvu amashusho yakwirakwijwe ari amasegonda make, nyamara ayo materaniro yaramaze amasaha arenga umunani.
Ati “Ni ikintu cyabayeho cyo kwangisha umuntu abantu no kwangisha abantu itorero. Ntabwo naba nshinzwe kuremera abatishoboye mu karere ka Nyarugenge […] ngo njye kwambura abatishoboye.”
Rugagi kandi amaze iminsi atavuga rumwe n’umunyamakuru Mutesi Scovia, nyuma y’ikiganiro uwo munyamakuru yakoze agaragaza ko Rugagi afite urusengero i Muhanga rufatanye n’akabari, ari na we wavuze ko uyu mugabo yaguze imodoka ya miliyoni 280 Frw.
Hari amashusho yagiye hanze Bishop Rugagi avuga ko uwo munyamakuru nta ‘bugingo buhoraho’ azabona, nadasaba imbabazi.