Pasiteri Hakim Mbarushimana wo mu Itorero Blessing Miracles Church Kanombe ahanurira umukinnyi wa filime, Umunyana Annalisa wamenye nka Mama Sava kuzakora ubukwe na Niyitegeka Gratien uzwi nka ‘Papa Sava
Pasiteri Hakim yabwiye Mama Sava kujya gutandukana n’umugabo we, hanyuma akarushinga na Papa Sava ‘kuko ari cyo ategereje’.
Hakim kandi yabwiye Mama Sava ko bazabyara impanga ebyiri, kandi ko Papa Sava azamukunda nk’uko bikwiye. Ati “Mwicecekere gusa, uwiteka agiye kubarwanirira.”
kuri Abode Tidings twabonye amakuru yizewe avuga ko Mama Sava yagiye gusengera muri iri torero nk’umukristu usanzwe, ariko atungurwa n’inyigisho za Pasiteri Hakim.
Uyu mukinnyi wa flime muri we yanze guhakana ibyo Pasiteri Hakim yahanuraga imbere y’Abakristu,ngo mu rwego rwo kutamukoza isoni, ariko iteraniro rihumuje yasabye Pasiteri Hakim ko amashusho y’ubuhanuzi yafashwe atatambutswa ku rubuga rwa Youtube rw’iri torero.
Kugeza ubu, aya mashusho y’ubu buhanuzi akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambanga.
