Insigamigani “yigize inshinzi, Uyu mugani bawuca iyo bashaka gucubya ubukaka bw’umugore cyangwa umukobwa wese wanga gutimaza igitsinagore, nibwo bagira bati ‘cisha make dore ko wigize inshinzi
Undi aho kumusubiza araseka. Mugenzi we aranga aramuhatiriza ati “Cyo mbwira”. Bigeze aho ak’ubucuti karamugonda aremera amumenera ibanga. Ati “Nyagucwa , rwose ntacyo nguhisha, mfite umugabo nitoreye mu ishyamba ndetse ngwino njye kumukwereka , yitwa Gashyende ariko uzaryumeho.” Nuko bajyana mu rugo bahageze ati “Jya mu nzu umusuhuze uti “Uraho Gashyende?” Gashyende yumva ijwi atari irya bene urugo basanganywe araryama ariyorosa aranuma.
Wa mugore arongera arakutiriza ati “Uraho Gashyende unyihorera urimo?” Undi noneho ati “Uraho nawe?” Umugorer asatira uburiri yicara ku rwuririro aramubaza ati “Ni wowe Gashyende?” Undi ati “Ni njye.” Umugore ati “Nubwo uri Gashyende ariko izina si ryo muntu.” Gashyende ati “ Ryabaye muntu.” Umugore ati “ Wabaye Gashyende ntiwanshyenze.” Gashyende ati “Ibyo na byo?”
Aramukurura aramwiyegereza aramushyenda aramuzeza, birangiye nyamugore asohokana ibinezaneza abwira mugenzi we ati “ Niko nyagucwa, uramfunguriye wokabura icyago we.” Undi ati “Ujye umara iminsi unyaruke uze ngufungurire ubundi twibereho.”
Umugore ataha anezerewe akajya amara iminsi agasubirayo Gashyende akamushyenda ingwengwe rikaba iryo. Bidatinze na we arasama, inda y’uwa mbere iba imaze kuba nkuru. Inkuru irakorerana igera mu bandi bagore, igera n’ibwamikazi iti “ Nyiranaka na nyirakanaka bafite inda z’imvutsi.”
Gishegabo ngo abyumve arashega, atumiza abo bagore bombi ati “ Nimumbwire uwabateye inda.” Bati “Ntitumuzi twabonye dutwite gusa.” Bati “ Mbese ariko ko mutubaza ubusa, hari umugabo muzi wahonotse mu gihugu; nta mugabo ni ishyano twabonye ritugwira gusa.” Gishegabo ati “Noneho ubwo wumva ari ishyano ryabagwiriye, nimubabohe.”
Inshinzi zibaterera ku ngoyi, umunigo sinakubwira, ingoyi imaze kubarembya bati “Nimutworohereze tubabwire. Boroshya ingoyi, abagore bati “Dufite umugabo witwa Gashyende.”
Gishegabo arisamira hejuru abwira inshinzi ati “Nimuhurure muhutere munzanire ako Gashyende.” Nuko umugaba wazo ari we Nyiragashibura azirangaza imbere no kwa Gashyende, bagezeyo arazibwira ati “Nimugume hanze ndamwikuriramo.”
Nuko yihina mu nzu amusanga ku buriri amwirohaho araryama , Gashyende ntiyirirwa abaza aramushyendagura. Nyiragashibura amaze kunyurwa asohokana ibinezaneza abwira inshinzi ati “Burije nimucumbike tuzamujyana ejo.” Inshinzi ziracumbika, Nyiragashibura yiraranira na Gashyende bararikesha.
Bucyeye baramushorera no kwa Gishegabo amukubise amaso asuma amusanganira amusingira ukuboko amujyana ku gisasiro cye bibera iyo ngiyo. Ba bagore barasezerwa barataha, umugabo wabo asigaranwa n’umwamikazi wabo. Ubwo inkuru ikwira mu gihugu ngo ibwami habonetse umugabo. Abagore babyumvise barashika na yo, bageze ku karubanda barasakabaka bati “Nimutwereke umugabo wabonetse ino.”
Gishegabo yigira inshege, ashegera kumwiharira. Arasohoka ajya kubamagana ati “Bagore nimwijuke umugabo wabonetse ino ni uw’umwami ntabwo ari uwanyu mwese kandi si uw’uwenze wese.” Abagore induru barayidehera bati “Turamushaka byanze bikunze, nimumuduhe natwe adufungurire.”
Nuko rumaze kubura gica, Gishegabo ategeka inshinzi ati “Abaguma gutera isahinda mubahinde nibanga mubabohe.” Ushyizeho akarimi bakamufata bakamuboha ariko abasigaye ntibabikangwe urusaku bakarurusha isandi bati “Nimutwereke bishye binoge.”
Gishegabo abonye ko ibintu bigeye gucika asohokana Gashyende amushyira ku karubanda arangurura ijwi ati “Bagore dore umugabo wabonetse mu gihugu nguyu nimumurebe ariko si uw’uwenze wese.” Abagore baza nk’iya Gatera baramuhobera, baramusomagura , baramuterura baramwerereza bati “Kaze neza uje mu bawe mugabo muzima.”
Gishegabo abibonye atyo biramurakaza, arabisha ategeka inshinzi kumubambura ku mbaraga; nuko ziramubambura zirabirukana zirabatatanya, zirabahashya barataha, bataha ariko badatashye, badashizwe , baritsira bati “Natwe ibwami bagomba kudufungurira.”
Gishegabo amaze guca iteka yisubiranira na Gashyende mu nzu bicara ku rwuririro rw’igisasiro cye ategeka inshinzi kurarira zitirarije kugira ngo hato abagore batava aho bagangura urugo bakamusahura. Nuko burira abararira barararira, ingoma na zo zirabikira umwamikazi yiryamanira na Gashyende ku mudendezo. Bucyeye na bwo biriranwa iyo ngiyo. Abagore na bo uko bagiye batagiye bazindukira aho ngaho barasakabaka bati “Natwe nimureke Gashyende adufungurire.” Bigeze aho akaryana mu mpuzu no mu ihururu karanga, inshinzi na zo zirarikokera ziti “Gishegabo araducura umugabo akaducura ibyiza ari twe twabizanye?” Zijya inama yo kumwica ngo zibone ubusaranganya Gashyende.
Nuko zimaze kuyinoza ziroha mu nzu ziroha ku gisasiro zifata Gishegabo ziramwica kuko yigize inshege agashegera kwiharira Gashyende. Zimaze kumwivugana umutware wazo Nyiragashibura abanza kuryamana na Gashyende ariko we ntiyamwiharira akajya abwira umukobwa umwe mu nshinzi bakaryamana akamushyenda, babana batyo.
Bigeze aho inshinzi zijya inama yo kumwimika ziti “Nta mwami w’umugore kandi harabonetse umugabo.” Ingoma ziyishyira ku nama zihamagara abagore bose akarubanda karasendera, bimika Gashyende ubwo; iry’ibwami bamwita Magirirane na we rero Nyiragashibura arakomeza aba umugaba w’inshinzi kandi ari na we mwamikazi, muka Magirirane, Gashyende; gusa we arya ari menge ntiyamwiharira nka Gishegabo, akabareka bakamusanga akabacubiriza akaryana mu ihururu. Nuko biba bityo iminsi irahita indi irataha.
Gashyende ashyenda abagore n’abakobwa bari mu kigero cyabyo, bigira bitya abantu bongera kororoka babyara ibitsina byombi, abakobwa bose barakunda babona abagabo, abahungu bagira abagore babo n’umwami Magirirane abona ingabo nyangabo. Kuva ubwo ibintu biba Magirirane, umugore akagirwa n’umugabo, umugabo akanezwa n’umugore, umwami akizihizwa n’ingabo.
Si njye wahera hahera ingoma ngore ya Gishegabo n’inshinzi ze. Ngaho rero ahakomotse kwita abagore b’ingare inshinzi naho ab’inshege bakabita ibishegabo, bakabivugira ku mukobwa cyangwa umugore bashaka gucubya washakaga kwigira akari aha kajyahe