Blog, News

Umutwe wa Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo uremeza ko Brigadier Général Gakwerere uzwi ku yandi mazina atandukanye, ari umwe mu bakuru bawo wafatiwe i Goma agahabwa u Rwanda.

Gakwerere yazanye n’abandi barwanyi bagera kuri 13 M23 ivuga ko ari aba FDLR
‘Ngoma’ asubiramo ibyantangajwe n’igisirikare cya FARDC ko uyu Caporal Ishimwe Patrick mbere yagaragajwe n’ibinyamakuru mu Rwanda avuga ko yatorotse FDLR agataha mu Rwanda.

Muri Mutarama(1) uyu mwaka, Ishimwe Patrick yagaragaye mu mashusho avuga ko ari umurwanyi watorotse FDLR agataha mu Rwanda.

Uretse kuba izina Ishimwe Patrick riri ku rutonde rwatanzwe n’igisirikare cy’u Rwanda mu bo cyashyikirijwe mu mpera z’icyumweru, itangazamakuru ntiryabashije kugenzura mu buryo bwigenga niba uyu wavuzwe mu bazanye na Gakwerere ari na we wagaragaye mu kwezi kwa mbere ari mu Rwanda.

Brig. Gen. Gakwerere ni muntu ki?
Inyandiko z’icyahoze ari urukiko rwa Arusha rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya jenoside mu Rwanda zivuga ko yitwa Ezéchiel Gakwerere, ko mu gihe cya jenoside mu 1994 yari afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko ari Brig Gen Jean Baptiste Gakwerere. Muri FDLR yari azwi kandi ku mazina ya Sibo Stany na Julius Mokoko. Gusa ubu umutwe wa FDLR uremeza ko uwahawe u Rwanda ari uyu Gakwerere uvugwa.

Ngoma yabwiye BBC ko mbere y’uko Gakwerere arwara “yari mu buyobozi bukuru” bwa FDLR.

Gakwerere yahoze mu ngabo za leta y’u Rwanda zahungiye mu cyahoze ari Zaïre nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba FPR-Inkotanyi mu 1994, nyuma yagiye avugwa mu barwanyi b’umutwe wa FDLR muri DR Congo. Mu 2019 – igihe cy’iyicwa rya Gen Mudacumura wari ukuriye FDLR – uyu mutwe wavugaga ko Ezéchiel Gakwerere yari afite ipeti rya Koloneri.

Nta makuru menshi azwi ku buzima bwite bwa Gakwerere.

Inyandiko zo mu 2010 z’icyari urukiko rwa Arusha zivuga ko Sous-Lieutenant Ezéchiel Gakwerere ari mu basirikare bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nizeyimana wari umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Ecole des Sous-Officiers (ESO-Butare) yo kwica Abatutsi muri Butare, no kwica Umwamikazi Rozalia Gicanda.

Mu rubanza rwa Nizeyimana – mu 2014 wakatiwe gufungwa imyaka 35 ahamijwe ibyaha bya jenoside n’uruhare mu kwica Gicanda – mu kwiregura yavuze ko kuva tariki 18 Mata(4) 1994 yari yarasimbuwe na Sous-Lieutenant Gakwerere ku buyobozi bwa ESO-Butare.

Gakwerere ntabwo yigeze yiregura kuri ibi birego, birakekwa ko ubwo yahawe u Rwanda ashobora kuzagezwa imbere y’ubucamanza akabiburana.

Leta y’u Rwanda ivuga ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda yari igambiriye Abatutsi kandi abawugize bakomeje ubwicanyi ku Batutsi b’Abanyecongo basanze muri icyo gihugu nyuma ya 1994.

Kuri ibi ‘Curé Ngoma’ yabwiye BBC ati: “Iyo ni impamvu [abategetsi b’u Rwanda] bahora batanga yo gusobanura impamvu ingabo zabo ziri muri Congo…Icyaha ni gatozi, igihe cyose umuntu ataracibwa urubanza kuvuga ngo ni umujenosideri uba wibeshye.”