Blog, News

Urupfu rwa Gen Frank Rusagara: Ni iki yari azwiho kandi azibukirwaho?

Byakomojweho mu rukiko ko Frank Rusagara na Tom Byabagamba bagiranye ibibazo n’ubutegetsi kuva mukuru wa Byabagamba, David Himbara wabaye mu bategetsi mu hejuru mu biro bya Perezida Kagame yagirana ibibazo nawe agahunga
Nubwo Rusagara kenshi yabonetse nk’umugabo usetsa cyane kandi na we ukunda guseka, hari ubwo akababaro kamurushije imbaraga.

Mu kwezi kwa kabiri barimo kuburana, ubwo muramu we Tom Byabagamba yavugaga uko yabanye na Perezida Paul Kagame mu buzima bubi n’ubwiza mu myaka 20 yari ishize, asobanura ko atigeze yanga uyu yari ashinzwe kurinda, Rusagara yari ateze amatwi, agera aho kwihangana biramunanira, araturika ararira.

Muri uwo mwanya, mu rukiko habaye agacerere no guceceka kudasanzwe. Amarangamutima yabonetse ku maso ya benshi bari mu rukiko, barimo na bamwe mu basirikare bari bagize inteko yarimo iburanisha.

Frank Rusagara azibukirwa kuki?
Mu Rwanda, abasirikare bo ku rwego rwe iyo bapfuye bahabwa icyubahiro gikomeye hakavugwa amagambo ashima uruhare rwabo mu ntambara leta yise iyo kwibohora kandi yahagaritse jenoside.

Bishobora kutagenda gutya kuri Frank Rusagara, wari usigaje imyaka ine ngo arangize igifungo yakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu 2019.

BBC yahawe amakuru ko abo mu muryango we babwiwe ko ari bo bagomba kumushyingura, bivuze ko ashobora kudashyingurwa mu cyubahiro cya gisirikare gihabwa abandi nka we iyo bapfuye barasezerewe mu gisirikare.

Nk’umugabo usize abana batanu, Rusagara azakomeza kwibukwa kandi ku kababaro ashobora kuba yaratewe no kumenyeshwa urupfu rw’umugore we Christine Rusagara, wapfuye mu 2016 azize uburwayi agashyingurwa, we ari muri gereza ya gisirikare.

Gusa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bamuzi n’abo hafi ye bagaragaje ko bazakomeza kumwibuka nk’umugabo wakundaga umuryango we, witangiye igihugu cye, n’igisirikare cy’u Rwanda.

Mu 2009, Rusagara yasohoye igitabo yise ‘Resilience of a Nation. A History of the Military in Rwanda’ kivuga amateka n’uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubaho kw’iki gihugu kuva ku mwami Gihanga kugeza icyo gihe.

Abitabiriye urubanza rwe inshuro zitandukanye, cyane cyane abanyamakuru, bazagumana ishusho y’umugabo ukunda gusetsa no guseka n’igihe ababaye, ariko unashegeshwa n’akababaro nk’uko byabonetse ubwo mugenzi we Tom Byabagamba – ugifunze – yavugaga ibyo yabanyemo na Perezida Paul Kagame.