Dr. Bizimana Jean-Damascène, yanenze icyemezo cy’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga, IRMCT, cyo kutohereza Kabuga Félicien mu Rwanda.
Ati “Benshi bakoze jenoside baburanishijwe cyangwa bakurikiranywe n’inkiko mpuzamahanga bashyinguwe mu mahanga kubera iyi mpamvu: kwangwa n’ibihugu byabo kubera ibyaha bya jenoside bakoreyeyo.”
Minisitiri Bizimana yatangaje ko abakoze jenoside barimo ababihamijwe n’inkiko, ubu bakaba baticuza, bakwiye gufatira isomo kuri dosiye ya bagenzi babo barimo Kabuga na Zigiranyirazo, kuko uticuza ntashobora kugira amahoro.
Ati “Icyo izi dosiye z’amasomo zikwiye kwigisha iri tsinda ry’abinangiye ni ukumva ko amaraso menshi bamennye mu Rwanda aha amahoro abihannye gusa, si abanze kwicuza. Urubanza rwa Kabuga ni urundi rugero.”
Yakomeje ati “Bagomba kwitekerezaho, bagafata icyemezo cya kigabo kandi cy’ingenzi, cyo guhagarika ingengabitekerezo ya jenoside, bagataha mu gihugu cyabo. Iki ni igikorwa cyiza kuri bo n’imiryango yabo.”
Abacamanza ba IRMCT basobanuye ko Kabuga yasabye ibihugu bibiri by’i Burayi kumwakira ariko biramwanga, ikaba ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko akomeza gufungwa by’agateganyo, keretse mu gihe byaba byisubiyeho, bikamwemera.
