Blog, News

John Bosco Nyemazi, Hope Munganyinka na Jean Damascène Harerimana, bose bayoboraga akarere ka kayonza begujwe.

Ku makuru yavugwagwa ko haba hari amafaranga yatanzwe yo gufasha mu kuhira imyaka muri ako gace ariko ntakoreshwe neza, umuyobozi wa njyanama yasobanuye ko ibyo atari byo kuko ubu ibidamu (ibyuzi) bizifashishwa mu kuhira birimo gukorwa, kandi mu byo abo bayobozi bazize icyo kitarimo kuko nta ho cyagaragaye.

John Bosco Nyemazi yari yatangiye kuyobora aka karere mu mwaka wa 2021. Hope Munganyinka we yinjiye mu bajyanama b’akarere mu 2018, mu gihe Jean Damascène Harerimana we yageze mu buyobozi bw’akarere ka Kayonza mu 2016 akaza kongera kubona indi manda mu 2021.

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere turindwi tugize intara y’uburasirazuba. Kagizwe n’imirenge 12, kakaba kari ku buso bwa kilometero kare 1,935. Amakuru yo ku rubuga rwa interineti rwako avuga ko gatuwe n’abaturage 457,156.

Nubwo gakunze kubamo amapfa, aka karere kari muri tumwe mu turere tw’intara y’uburasirazuba tubamo ibiyaga n’amazi menshi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yashoye miliyoni 90 zizifashishwa mu gushyiraho uburyo bwo kuhira, mu muhate wo gushaka gucyemura ikibazo cy’amapfa cyabaye ngarukamwaka.