Blog, News

Umurwanyi wa M23 agendana n’abaturage ku muhanda wo mu gace ka Keshero mu burengerazuba bwa Goma ku wa mbere

Ijambo ryitezwe rya Tshisekedi
Mu ijoro ryacyeye Perezida Félix Tshisekedi yakoranyije inama y’abakuriye inzego nkuru z’ubutegetsi bwa DR Congo ngo “bige ku buryo ibintu byifashe mu burasirazuba bw’igihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Goma”, nk’uko bivugwa na Vital Kamerhe ukuriye Inteko Ishinga amategeko wari muri iyo nama.

Kamerhe yavuze ko barebye uburyo i Goma hasubiraho ubutegetsi bwemewe na leta.

Kamerhe yavuze ko “nta byinshi batangaza” mu byaganiriwe muri iyi nama kuko “Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku gihugu”.

Ntihazwi neza umunsi n’igihe Tshisekedi ageza ijambo ku gihugu ku ngingo zafashwe na leta akuriye ishinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23.

Hagati aho mu mijyi ya Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo na Beni muri Kivu ya Ruguru, ku wa mbere habaye imyiyerekano ikomeye ya rubanda yateguwe n’abo ku ruhande rwa leta, yo kwamagana umutwe wa M23 no kuvuga ko bashyigikiye ingabo za FARDC.

‘Hakenewe agahenge’ – Ibyo Ramaphosa na Kagame bumvikanye
Ibiro bya perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko ba Perezida Cyril Ramaphosa w’icyo gihugu na Paul Kagame w’u Rwanda baganiriye kuri telephone ku buryo ibintu byifashe mu burasirazuba bwa DR Congo.

Afurika y’Epfo yapfushije abasirikare bagera ku 9 mu mirwano yabaye ku wa gatanu no ku wa gatandatu w’icyumweru gishize hafi ya Goma, ibyateye uburakari mu gihugu cyabo n’igitutu cy’abatavuga rumwe na leta ya Pretoria.

Ibiro bya Ramaphosa bivuga ko we na Kagame “bumvikanye ko hakenewe byihutirwa agahenge no kongera gutangira kw’ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zose zishyamiranye”.

Leta ya Kinshasa yahakanye ko itazigera ijya mu biganiro n’umutwe wa M23 ivuga ko ukoreshwa n’u Rwanda, ibyo ubutegetsi bwa Kigali bwakomeje guhakana.

Hagati aho Perezida William Ruto wa Kenya ku wa mbere yabwiye abanyamakuru i Nairobi ko abakuru b’ibihugu bigize EAC bazaterana ku wa gatatu ngo bige ku buryo ibintu bimeze nabi i Goma, hamwe n’umwuka mubi uri hagati ya Kinshasa na Kigali.

Iyo nama biteganyijwe ko izitabirwa na ba Perezida Tshisekedi na Paul Kagame, nubwo impande zabo zitaremeza kwitabira kwabo..