Imbunda ya pisitori ya Kapiteni Ibrahim Traoré (ibumoso) yarabonekaga neza ubwo yasuhuzaga Perezida mushya wa Ghana John Mahama (iburyo)
Umubano hagati ya Ghana na Burkina Faso wifashe nabi, by’umwihariko nyuma yuko uwari Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo ashinje Traoré gucumbikira abacanshuro b’Abarusiya.
Kuba Traoré yaritabiriye uwo muhango w’irahira byabonywe nk’ikimenyetso gikomeye cyo mu rwego rwa dipolomasi kigamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Umusanzu wa Ghana ni ingenzi cyane mu gufasha Burkina Faso gucyemura ikibazo cy’intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini rya Isilamu, zigaba ibitero byicirwamo abantu, ziteje inkeke ku bihugu bikora ku nyanja byo muri Afurika y’uburengerazuba.