Blog, News

Nshobora guhinduranya umugongo n’inda’ – Inkuru y’umu ‘sportif’ udasanzwe mu Rwanda

Nshaka kuzabihindura umwuga. Dore byaranatangiye nubwo biba biri kugenda gacyeya, ikintu cya mbere mparanira ni uko tuzagira hano mu Rwanda ‘Circus’, izaba irimo biriya bintu bidasanzwe abantu bagenda barakora [bakora] abantu bakishima.
Nubwo mu Rwanda bitari byageramo ariko nko hanze abantu barishura bakaja [barishyura bakajya] kureba ‘acrobate’, n’ibi byanjye biba birimo.” Mu ngorane ahura na zo, Irakiza avuga ko iya mbere ari iyo kumenya udushya tugezweho muri uyu mukino kuko mu Rwanda nta benshi bawukina.

Avuga ko atabona uwo bafatanya imyitozo ndetse nta n’ubushobozi bwo kubona bimwe mu bikoresho bicyenerwa.

“Jyewe hano nta muntu nigiraho, nta n’umuntu unyigisha. Ahubwo jyewe ndagenda kuri televiziyo, kuri YouTube, nkareba ukuntu abantu bo hanze babikora, abazungu.

“Hari umuntu uba ugororotse wa mbere ku isi, uwo ndamuzi. N’umukurikira, mbese abantu nka 10 ba mbere bagororotse ku isi. Abo ngabo ni bo ngenda nigiraho. Hari ibyo bakora ntashobora.”

Mu gihe yabona ubushobozi, Irakiza avuga ko yashinga amakipe y’abakina uyu mukino, ubundi ubarirwa mu yo bita ‘acrobaties’ mu Gifaransa.

Avuga ko afite inzozi zo kuzashinga ikigo cyajya cyerekanirwamo imikino kizwi nka ‘Cirque’ mu Gifaransa (cyangwa ‘Circus’ mu Cyongereza), nkuko biri mu bihugu byazobereye muri iyi mikino.

Ariko mbere yuko agera aha, asaba ko yashyigikirwa akajya kwihugura aho bakataje kuko ngo icyo abura ari ubushobozi bw’amikoro n’imyotozo, bitaba mu Rwanda.