Imigani migufi : UMWANA W’INGAYI
Umugani wa Cacana n’urupfu rumuha inka!
Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje yihuta no kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati « yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?»
Baramukubita, aragenda n’i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro ?»
Baramukubita aragenda. Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?» Bati « inkoni ntuyizira.»
Arashogoshera n’i Bugesera, ku rwobo rwa Bayanga, ahasanga urupfu ruragiye inka zarwo. Ati «yewe nyir’ inka, ntushaka kubaga nkagutiza intorezo n’umuhoro, ukampa ikibaro?» Urupfu ruti ” ndabishaka.”
Cacana ararubwira ati “nguriza inka yo kubaga.» Urupfu ruti “ngiyo ndayikugurije.» Cacana atwara inka y’urupfu. I Gitisi na Nyamagana. Igihe agiye kuyikubita Intorezo,ahusha mu cyico, aboneza mu kuguru. Ahamagara umwana we ati «ngwino hano umfashe.» Umwana araza. Cacana agiye gukubita intorezo ayirimiza umwana ku ijosi, aramuhirika; inka na yo irapfa.
Inyama Cacana n’umugore we baziryaho. Urupfu rubwira Cacana ruti ” nyishyura inka yanjye wa kagabo we !” Icyo gihe inkono ikaba irahiye. Cacana ayikubita ku mutwe ati ” henga nzagusigire urupfu !”
Aramanuka no mu Misozi ya Musumba. Aratura, arakaraba ngo arye.Urupfu ruramubwira ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura.” Umuhungu muzima arahaguruka, arikorera, afumyamo. Ageze i Gitwiko na Rukambura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti ” Bu… » Cacana ati ” Pyo…”
Agutahira i Runda na Gihara, aracumbika. Ibyo kurya arabishyushya, arangije arakaraba ngo arye. Urupfu ruba rurahashinze ruti ” nyishyura.”
Cacana arataraguriza, amanuka Gihara, yambuka uruzi. Aterera Bugaragara, ageze mu mpinga, aratura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti ” naharaye; banza unyishyure.”
Cacana amanuka Bugaragara, aterera Shyorongi, yikubita mu iteme, mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko; aterera Kirungu, ageze mu mpinga ya Remera, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akishyura.”
Cacana abwira urupfu ati “reka ngusige ikirari cyume !” Amanuka Nyundo, yikubita mu Muyanza, azamuka Zoko, ageze mu mpinga ya Zoko, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura. Komeza turuhanye !”
Cacana ati ” ndacogoye.” Aterurana n’urupfu, akirana na rwo. Urupfu ruramuterura rumucinya hasi. Cacana na we araruterurano hasi ngo Piii ! Maze rurakotana, rubura gica. Imana irahagoboka, izana inka ebyiri, iziha Cacana. Cacana azishyura urupfu. Barakiranuka.
Urupfu rubwira Cacana ruti ” enda noneho nkugabire izi nka ! » Cacana arazakira. Urupfu ruti « mpa inka zanjye.» Cacana ahungana za nka, ariko yiruka ay’ubusa urupfu rumufata mpiri, rumugwa gitumo, ruramwica. sijye wahera hahera Cacana n’urupfu.
Umugani wa Nyanshya na Baba
Kera habayeho umugabo n’umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n’umukobwa.
Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine.
Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.
Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni. Umukobwa agasigara aho. Umuhungu akaza nijoro. Yaba atahutse akaririmba ati
«Nyanshya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama nyugururira.
Nishe akajeje ni akawe na njye. Nishe agaturo ni akawe na njye. Nishe agafundi ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana.»
Mushiki we ati «baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rukabaruka. Akazana utunyoni bagateka, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya. Bwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga. Akica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwakwira agataha.
Yagera kuri rwa rutare akaririmba, ati: «Nyanshya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama, nyugururira. Nishe akajeje, ni akawe na njye. Nishe agakwavu, ni akawe na njye. Nishe agafundi, ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana.»
Nyanshya ati: « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rukabaruka. Musaza we akinjira. Bagateka bakarya. Bwacya mu gitondo agasubira guhiga.
Bukeye haza igipyisi, cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba. Umunsi umwe kigerageza kumwigana. Wa mukobwa ati « iryo jwi ko atari irya musaza wanjye? » Aricecekera, cya gisimba kiragenda ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba. Nuko kiraza kirahamagara, umukobwa ati « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje. Ati « ye data we ! »
– Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’utudegede ?
– Turakakudegeda mu nda.
– Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’impaza ?
– Yego mukaka wanjye.
Wa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati «rero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe, urutaruka rujya mu mbere ni urwanjye, urujya mu rutara, ni urwa musaza wanjye » Warupyisi iti «ndabyemeye.»
Nuko akaranga za nzuzi. Uruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze. Nyanshya ati «ngurwo urwawe ruragiye.» Cya gipyisi cyiruka kijya hanze. Wa mukobwa ati «fatana rutare.» Urutare rurafatana… Umukobwa aguma aho. Cya gipyisi kiragenda.
Musaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije. Musaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we. Abwira urutare ati « baruka Baba yinjire.» Urutare rurabaruka.
Baba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba. Ati «ni bite ?» Undi ati «ndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk’uko usanzwe umpamagara. Maze nti ‘baruka rutare Baba yinjire’, urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba. Ndakibwira nti ‘Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede ?’ Ngo ‘turakakudegeda munda. ‘Ngukarangire utuyuzi tw’impaza?’ Ngo ‘yego Mukaka wanjye.’ Ndakibwira nti ‘urujya hanze ni urwawe, urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye, urujya mu mbere ni urwanjye.’ Noneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti ‘fata.’ Cyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana. Kimbwira ko nikigaruka kizandya.»
Musaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n’umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari. Agitegereza iminsi itatu nticyaza.
Inzara ibishe ahinduka mushiki we, ati «umenya ari ubwoba bwari bwakwishe.» Nuko ajya guhiga utunyamaswa. Igihe atarahiguka, cya gipyisi kiragaruka kirongera cyigana Baba. Umukobwa agira ngo ni musaza we, abwira urutare ngo rukinguke. Agiye kubona, abona hinjiye cya kinyamaswa. Ati «ntabwo ibyanjye birarangiye. » Akibwiye ngo agikarangire utuyuzi, kiti « ntatwo nshaka.» Giherako kiramurya.
Musaza we aza kuza asanga cya gipyisi cyariye mushiki we, ahamagaye abura umwitaba. Abwira urutare rurakinguka, arinjira acana mu ziko. Arabutswe mu rusenge rw’ urutare ukuguru kwa mushiki we, akeka ko yahagiye kubera ubwoba, ariko akumva amaraso amutonyangira. Arashishoza, asanga ukuguru ari ukwa mushiki we cya gipyisi cyashigaje.
Nuko arara aho, aryama ataryamye, bucya ajya guhorera mushiki we. Amaherezo avumbura cya gipyisi, agiye kucyica, kiti «banza uce aka gatoke ukuremo nyogosenge nariye. Ca n’akangaka k’iburyo ukuremo sowanyu nariye. Tema n’iki gikumwe, ukuremo mushiki wawe »
Baba abigenza atyo, agikuramo bene wabo. Agitera icumu aracyica. Anyaga ibyo kwa cya gipyisi byose, nuko araboneza aritahira, ibyishimo ari byose.
Sijye wahera hahera umugani.
Abagore b’Umwami Yuhi V Musinga n’abana yabyaye.
Abagore:
1) Kankazi
2) Mukashema
3) Nyirakabuga
Abana 14 yabyaye:
Mu rugo rwa Mbere:
-Umwami Mutara III Rudahigwa
Mu rugo rwa Kabiri:
-Princesse Speciosa Mukabayojo (Niwe wenyine ukiriho)
-Umwami Kigeli V Ndahindurwa
-Princesse Musheshambugu
Mu rugo rwa Gatatu:
-Prince Étienne Rwigemera
-Prince Munonozi
-Prince Rudacyahwa
-Prince Ruzibiza
-Prince Subika
-Prince Ruzindana
-Princesse Bakayaishonga
-Prince William Bushayija
-Prince John Nkurayija
-Prince Rémy Rutayisire
