Imigani migufi ariyo bakunze kwita imigani ‘’imigani y’imigenurano’’ ni bumwe mu buvanganzo bw’umuco nyarwanda.
Ufinura itari iye ageza ku mukondo.seka 2
Ugucumise ingufi ntaba akwimye indende
Ugusuriye ntumusurire akwita ikibura nnyo.
Uhenera umukunzi ntamuhisha innyo
Uko umugabo aguye si ko amabya ameneka.
Ukora icyo azi yendwa ahetse
Ukurushije umugore akurusha urugo.
Umubyeyi gito aremaza umwana igituba.
Umugore bamukubitiye gusambana ati:
nasekwa nutarakimeze.
Umugore mwiza asegura inkokora inkoko zikarinda zibika.
Umugore ntajya kurarika, iyo araritse abuza n’uwari kuza.
Umugore yaryamanye n’ikiremba ati nambariye ubusa
Umuhungu w’icyiremba yarongoye umukobwa urwaye intinyi ati unyorosoye nabyukaga.
Ngirango wabashije kugenda ubona iyo migani , gusa nkuko twabonye ko Umugani ufite umumaro munini mu muco nyarwanda nko gukosora ,kugira inama abandi , kwigisha , n’ibindi nta mpamvu nimwe wagatewe isoni no kuvuga ikinu kandi kiri mumuco nyarwanda.
Uramutse uzi indi migani iteye nkiyi ntuzaterwe isoni no kwandira urubuga rwacu kugirango nawe utange umusanzu mu kubaka umuco nyarwanda