Blog, News

Kanangire Laurène aheruka kwegukana igihembo cya ‘Video Vixen Award, Ibyo wamenya kuri Kanangire Laurène wihebeye ibyo kugaragara mu mashusho y’indirimbo no gukina filime.

Kanangire avuga ko yiyumvisemo icyizere kuva ku nshuro ya mbere cyanatumye asimbuka imitego yo muri aka kazi akagera ku ntego ze.

Ati “Muri uru ruganda harimo ibishuko byinshi. Uba ugomba kugira ikinyabupfura kandi ukirinda abantu bagusuzugura. Ukavuga uti ‘ni ibiki byakwica isura yanjye?’ Ukamenya ibyo ugomba gukora n’ibyo urenza ingohe. Ni ugushyiraho imipaka.”

“Hari igihe umuntu wakuvugishaga umubwira amafaranga agatangara akavuga ati ‘ayo ndayaguhera iki ko hari n’uwabikorera ubuntu? Ugasanga ni ikibazo kugira ngo abantu badufate nk’abantu bazi icyo bashaka kandi bagomba guhembwa. Bakirengagiza ko bigoye ko umuhanzi yakora indirimbo nta mukobwa urimo ngo igere kure nk’uko bigenda iyo arimo.”

Kanangire yagize ibibazo byinshi byatumaga ashaka kubivamo. Igihe kimwe yabivuyemo ajya mu kazi gasanzwe, ariko umutima ukomeza kumuhatira gusubira mu muhamagaro we. Ati “Bibaho ko hari igihe wumva wabivamo, bisaba kwiyemeza. Hari igihe ntari nishimye, ariko ubu ndi kubikora nk’akazi kanjye igihe cyose.”

Ahakana iby’abavuga ko abakobwa kugira ngo bagaragare mu mashusho y’indirimbo babanza kuryamana n’abahanzi, ndetse no gufata ibiyobyabwenge, akavuga ko ibyo bishobora kubaho nk’uko byabaho ahandi bitewe n’impamvu atari umwihariko w’aka kazi akora gusa.

Ati “Abantu bakwiriye guhumuka bakumva ko kujya mu byo kugaragara mu mashusho y’indirimbo bitavuze kuba ikirara. Biracyari ingorabahizi no ku basore kuba barambagiza umukobwa ukora aka kazi, ariko imyumvire ikwiriye guhinduka.”

Iyo Kanangire Laurène agiye kujya mu ndirimbo cyangwa gukina muri filime, hari imipaka ashyiraho ku bashaka kumuha ikiraka, kubera indangagaciro agenderaho.