Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku kurengera umurage ndangamico w’ibidafatika irimo kubera i Asunción muri Paraguay yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.
Intore zisanze Ingoma, Rumba, Reggae na Capoeira
Iki cyemezo gifatwa hagendewe ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO yo kurengera ibikorwa ndangamuco bidafatika yashyizweho mu 2003, urutonde rwa mbere – rwongerwaho ibindi iyo bibaye ngombwa – rw’ibigize ibyo bintu rwasohotse mu 2008.
Uretse Intore z’u Rwanda, inteko ya UNESCO iteraniye i Asunción yemeje n’ibindi bintu bishya bishyirwa ku rutonde rusanzweho rw’umurage ndagamuco udafatika w’isi.
Muri ibyo harimo;
Imbyino gakondo za Mangwengwe zo muri Zambia
Umuco n’ubugeni bwa Pysanka wo gutaaka amagi byo muri Ukraine na Estonia
Umuco wa Nablusi wo gukora isabune wo muri Palestine
Imigenzo ya Wosana yo gusaba/kugusha imvura n’ibijyana na yo byo muri Botswana
N’ibindi…
Mu bindi bintu birenga 600 bisanzwe kuri uru rutonde by’ahatandukanye ku isi, n’igihe byemerejwe kuri uru rutonde, harimo:
Ubuhanga n’ubugeni bwo gukora umwenda bwo muri Côte d’Ivoire (2023)
Mahadra: Uburyo gakondo bwo guhererekanya ubumenyi mu magambo, buzwi nka ‘kaminuza yo mu butayu’ bwo muri Mauritania (2023)
Sona: Ubugeni bw’amoko y’aba-Lunda n’aba-Cokwe bo muri Angola bwo gushushanya ku mucanga wo ku nyanja (2023)
L’Ingoma ya Mapiko: Imbyino y’aba-Makondé bo muri Mozambique iranga kuva mu bwana ujya mu bukuru (2023)
Kalela: Imbyino gakondo y’abana yo muri Zambia yo mu birori byo kwishimira umusaruro, gushyingura, ndetse no gushimisha umwami (2022)
Rumba: Injyana yamamaye ku isi yo muri Congo na DR Congo ikomoka ku mbyino ya kera cyane yitwaga nkumba (“ikimero” mu rurimi rwa Kikongo) (2021)
Reggae: Injyana y’urusobe rw’izindi yatangiriye i Kingston muri Jamaica mu moko y’abantu basigajwe inyuma ikaza kwamamara ku isi kubera umuhanzi Bob Marley (2018)
Yoga: Ni umurage wa kera cyane w’Ubuhinde ugizwe n’uruhurirane rw’imyitozo y’umubiri, roho (soul) na gatekerezi (mind) igamije kunga ubumwe bw’ibyo bitatu bigize umuntu (2016)
Ingoma ndundi: Umurishyo w’ingoma ndundi ziherekejwe n’ibyivugo by’ubutwari byabaye umwihariko n’akaranga k’u Burundi (2014)
Capoeira: Ni imyitozo ngororamubiri ihurije hamwe umukino njyarugamba hamwe n’imbyino wabaye ubugeni n’umuco wihariye wa Brasil (2014)
Indirimbo za Aka: Izi ni indirimbo gakondo z’amajwi atangaje z’abasangwabutaka bo mu mashyamba yo muri Centrafrique (2008)