Blog, News

Jean-François Uwimana, umaze imyaka 12 ari Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, mu burengerazuba bw’u Rwanda, yakoze ibyo benshi babona nk’agashya.

Nyuma Musenyeri yaje kumusaba ko nk’umunyamuziki, yakora indirimbo nk’izo, kuko ngo byagaragaraga ko urubyiruko rukomeje kujya mu yandi madini rukurikiyeyo umuziki ushyushye.

“Ubwo mpuje ibyo bitekerezo byombi, nza kugaruka kuri paruwasi [ya Muhororo aho yatangiriye nka Padiri], ndavuga nti ‘ariko ubundi, reka nkwereke… Ni yo ndirimbo ya mbere nahise nkora yitwa gusenga, amashusho yayo ayafata ageze muri paruwasi ya Mubuga. ‘N’iyo nigisha ntabwo mbishyiramo umugaga cyane’
Padiri Uwimana avuga ko nta mpungenge ajya agira z’uko hari abakristu bamwe – bakomeye ku bya kera bazi ko Padiri ari umuntu utuje – bashobora kugendera ku buryo bw’imibyinire n’imiririmbire ye ntibahe agaciro n’inyigisho ze zo mu misa.

Aseka, ati: “Oya, jyewe n’iyo nigisha ariko ntabwo mbishyiramo umugaga cyane.

“Mfite ‘style’ [uburyo] yanjye, mvuga nyine nkuko meze… abakristu nyine, umuntu utanzi ashobora kwikanga… abantu batanzi ntabwo bashobora gupfa kwemera ko ndi Padiri [iyo] ntambaye imyenda y’abapadiri.

“Kandi na ‘visage’ [mu maso] yanjye, sindi mukuru cyane… imisatsi… ushobora kugira ngo ni umuntu w’umusitari [star] usanzwe uri aho ngaho.”

Naho ku kuba muri za videwo zimwe agaragaramo abyinana n’inkumi, avuga ko bigarukira mu ndirimbo.

Ati: “Abantu benshi iyo bambonye barikanga.

“Nanjye hari igihe nyine mbanza kubitekerezaho neza, ariko izo [indirimbo] muri ‘camera’ bwo nta kibazo kuko nyine zibera kuri ‘camera’, n’abantu nta n’ubwo mba nziranye na bo cyane.”