Blog, News

Rusine Patrick, usanzwe akora kuri, Kiss FM, ageze kure imyiteguro y’igitaramo Inkuru ya Rusine’ agiye gukora ku nshuro ya gatatu.

Basabye imbabazi; Yampano n’umugore we biniguye nyuma yo gusakaza amashusho batera akabariro

Umunyarwanda yaravuze ngo uvuga aba atarabona, none uwabonye na we yafashe umwanya aravuga! Yampano n’umugore we biniguye bavuga akantu ku kandi ku buzima bari bamazemo iminsi nyuma y’uko hasohotse amashusho yabo bari gutera akabariro.

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho ya Yampano n’umugore we bari gutera akabariro ndetse kugeza ubu hari abakurikiranyweho kugira uruhare mu kuyasakaza.

Nyuma y’igihe bari guca mu bihe bemeza ko bitari biboroheye, Yampano n’umugore we bashyize bavuga buzima bari bamazemo iminsi.

Kuba amashusho yabo yaragiye hanze nicyo kintu kibi cyababayeho mu buzima bwabo

Mu mashusho basangije ababakurikira, yaba Yampano ndetse n’umugore we bavuze ko mu by’ukuri ikintu kinini bahuye na cyo cyanabagoye mu buzima ari amashusho yabo yagiye hanze bari gutera akabariro.

Aha Yampano yagize ati “Hari ibyago byatugwiriye nk’umuryango bitubaho ku bw’abantu, navuga ko mu buzima bwanjye ari cyo kintu nahuye na cyo kitari cyiza, ntanitegaga. Ariko buriya buri kintu cyose kibaho ku bw’impamvu gusa navuga ko buri kintu cyose umuntu acamo aba ari ishuri, biba byiza iyo amasomo yawe uyanyuzemo neza ugatsinda.”

Ku ruhande rw’umugore wa Yampano na we ahamya ko kujya hanze kw’amashusho ari gutera akabariro n’umugabo we ari cyo kintu kibi cyamubayeho kuva yabaho.

Ati “Ikintu cyambayeho kikambabaza cyane ni ukubona amashusho yacu ari hanze muri rubanda, byarambabaje cyane.”

Byari ibihe bibakomereye

Muri iki kiganiro, yaba Yampano n’umugore we bemeza ko byari ibihe bibakomereye icyakora bashimira Imana yabarinze ibaha imbaraga zitumye n’uyu munsi bakiri kumwe kandi bakomeje urugendo rw’urukundo.

Vava, umugore wa Yampano yavuze ko byari ibihe bibakomereye ariko byatumye babana hafi kugira ngo babikomeremo cyane ko uretse umutima ukomeye ikintu bari bakeneye ari abantu bababa hafi.

Ku bwa Yampano we yemeza ko nubwo byabaye nk’ibijegeza urukundo rwabo ariko rutigeze rusenyuka kuko bakomeje gukundana kugeza ubwo n’uyu munsi bari kumwe nk’umugore n’umugabo.

Ati “Tumaze gushorwaho izo ntambara twasanze ari ibintu bitureba twebwe ba nyirubwite dushyira hamwe turasenga birushaho kugenda neza.”

Umugore wa Yampano we ahamya ko ikintu cyamufashije kugumana n’uyu muhanzi ari uko hagati yabo hari urukundo kandi ikintu kiri mu muntu ntaho kijya.

Ati “Ikintu kikurimo ntaho kijya, icyo wahuriramo na cyo cyose, ibigeragezo byose mwaba muri gucamo wa muntu n’ubundi aguhora ku mutima. Ariko kandi bisaba umutima ukomeye wa mugani Imana igucisha mu kigeragezo uzabasha gucamo kuko iyo bitaba ibyo umwe aba yarapfuye cyangwa yaragize ikibazo runaka. Byansabye kwihangana cyane, gutuza no kwirinda kumva amagambo hirya no hino.”

Uyu mugore ahamya ko bitari bimworoheye ariko nyine kugira umutima ukomeye ari byo byabafashije gukomera.

barasaba imbabazi imiryango yabo

Yaba Yampano n’umugore we yavuze ko byari ibihe bibakomereye icyakora byagera ku gutekereza uko imiryango yabo ibyakira bikarushaho kuba bibi.

Iyi ni na yo mpamvu muri iki kiganiro bafashe umwanya munini wo gusaba imbabazi imiryango yabo, babizeza ko ibyababayeho ari nk’impanuka yabagwiririye kandi biteguye kubirenga.

Icyakora nubwo bari bahangayikiye imiryango yabo, bashimira Imana ko itigeze ibata cyangwa ngo ibatererane.

Yampano yagize ati “Umuryango wanjye uranzi, bazi ibyo nakora n’ibyo ntakora. Ikintu cyabayeho kimeze nk’isuri nkuko waba wubatse inzu isuri ikayitwara. Iyo bibaye umuvandimwe icyo akora ni ukugufasha ntabwo abavandimwe bajya bashungera.”

Umugore we ati “Njye ntabwo byari byoroshye cyane ko tugendeye ku muco n’indangagaciro z’umukobwa, ntabwo nari kwisobanura […] nanjye ubwanjye nkibibona nahise ntekereza abo mu muryango wanjye.