Blog, News

Kizza Besigye mu byumweru hafi bibiri bishize byaramaganwe kandi bitera ubwoba benshi ku guhererekanya amakuru y’ubutasi ku bantu hagati y’ibi bihugu byombi.

Umushoferi wa taxi avuga ko yategereje uyu mugabo amasaha arenga 12, mbere yo gufata umwanzuro wo kwigendera abonye atitaba teleohone.

Itsinda rya Besigye muri Uganda ryatangiye gutanga ubutumwa bw’impungenge nyuma y’uko babonye ko atitaba telephone.

Kubura kwe kwanditswe mu binyamakuru mu karere, mu gihe umugore we Winnie Byanyima – ukuriye ishami rya ONU ryo kurwanya SIDA ku isi (UNAIDS) yagiye ku mbuga nkoranyambaga akandika ko umugabo we “yashimutiwe” i Nairobi.

Umunsi wakurikiyeho, intebe yari yateguriwe mu kumurika cya gitabo, aho yari mu bari buhabwe ijambo, nta muntu wayicayemo, ababiteguye bavuga ko batewe impungenge no kubura kwe.

Uko Besigye yafashwe?

Besigye n’inshuti ye Lutale bageze kuri ‘apartment’ kuri Riverside Drive aho yagombaga guhurira n’umunya-Uganda utaratangajwe hamwe n’Umwongereza, nk’uko Byanyima yabivuze.

Uwo mwongereza bivugwa ko yari guhuza Besigye n’itsinda rya bagenzi be n’abandi bakora business, bari bagaragaje ubushake bwo gufasha ishyaka PFF, nk’uko Byanyima abivuga.

Muri icyo cyumba hari ikintu kiboneka nk’igikarito kirimo amafaranga. Umwe mu bari kubakira yari afite imbunda ebyiri.

Nyuma gato yo kwibwirana, abagabo umunani bambaye imyenda ya gisivile bavuze ko ari abapolisi ba Kenya barakomanze barinjira babwira Besigye n’abo bari kumwe ko batawe muri yombi, nk’uko Byanyima yabibwiye ikinyamakuru The Citizen.

Besigye yagerageje gusobanura ko we ntaho ahuriye n’ibintu biri muri icyo cyumba, ariko aba bagabo ntabwo bamwumvise.

Bane muri abo bagabo bafunze Besigye na Lutale babashyira mu modoka ifite nimero ziyiranga (plate number/plaque) zo muri Kenya maze bugorobye bafata inzira yerekeza ku mupaka wa Uganda.

Byanyima ati: “Biboneka ko ari umugambi wari wateguye neza”. Amakuru avuga ko Besigye yacishijwe ku mupaka wa Malaba hagati ya Kenya na Uganda

Mbere yo kwambuka binjira muri Uganda, ba bagabo bane barahinduye bareka kuvuga Igiswahili batangira kuvuga indimi zo muri Uganda, Ikinyankole n’Ikigande.

Besigye na Lutale basubijwe muri Uganda badafite ibintu byabo, harimo pasiporo, zaje gufatwa nyuma n’abo mu ishyaka rya Besigye kuri ya hoteli yari yabanjemo.

Ibrahim Ssemujju Nganda umuvugizi w’ishyaka PFF yabwiye ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda ko Besigye n’inshuti ye banyujijwe ku mupaka wa Malaba nta guhagarara kubayeho ngo babazwe ibyangombwa.

Ati: “Bahinduye imodoka gusa. Ya modoka yo muri Kenya bayisize ku mupaka wa Malaba bajya mu yindi ifite ibiyiranga byo muri Uganda”.
Kuki Besigye yafashwe, ese yaragambaniwe?

Chris Baryomunsi, minisitiri w’itumanaho wa Uganda yatangaje ko abashinzwe iperereza bari bafite amakuru ahagije atuma bafatira Besigye i Nairobi.

Yavuze ako abategetsi ku ruhande rwa Kenya bafashije muri iyi ‘operation’ yambukiranya umupaka, nubwo abategetsi muri Kenya bavuze ko nta kintu bari bayiziho.

Besigye ubu arimo kuburanishwa i Kampala – aho kuba i Nairobi, kuko icyaha ashinjwa gutegura “cyari icyo gukorera Uganda, si Kenya”, nk’uko umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Gen Felix Kulayigye yabibwiye Itangazamakuru. Yongeyeho ati: “Dufite imikoranire na bagenzi bacu muri Kenya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano w’akarere.”

Gusa ntiyasobanuye impamvu hatabayeho kohereza uyu mugabo iwabo mu buryo busanzwe bugenwa n’amategeko.

Amakuru avuga ko gufatwa kwa Besigye byamaze amezi bitegurwa kandi byashobotse kubera uruhare rw’abantu bo hafi ye.

Abateguye ya nama ya Riverside Drive bivugwa ko ari Umwongereza n’umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda, bombi baziranye neza na Besigye, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda bibivuga.

Umugore we avuga ko uwo Mwongereza wari muri iyo nama ari “umugambanyi wishyuwe ngo agerageze gushyira intwaro” kuri Besigye. Kuki Besigye ari mu rukiko rwa gisirikare?

Mu myaka za mirongo ishize, abasivile amagana bagiye baburanishwa mu nkiko za gisirikare muri Uganda nubwo Urukiko rurengera Itegekonshinga ibi rwabyamaganye.

Besigye – utari mushya mu kuregwa mu nkiko za gisirikare, yasubiyeyo kuko yishyikirije ubwe itegeko rya gisirikare, nk’uko Brig Gen Kulayigye yabibwiye itangazamakuru.

Mu cyumweru gishize, we n’uwo bareganwa bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye nyuma y’iminsi ine nta uzi aho bari.

Bararegwa ibyaha bine birimo gufatanwa intwaro (pistols) ebyiri n’amasasu, no gushaka kugura imbunda ku banyamahanga mu mujyi wa Geneva mu Busuwisi, Athens mu Bugereki na Nairobi muri Kenya.

Besigye na Lutale bahakana ibyo baregwa.