Blog, News

Léon Habyarimana ni umwemu bahungu b’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana,

Ihanurwa ry’iyo ndege – ryahitanye abari bayirimo bose bari hafi ya Habyarimana ndetse n’uwari Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira – rifatwa henshi nk’imbarutso ya jenoside, yiciwemo Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kagame yongeyeho ati: “Ubundi ukumva abantu babaza bati ‘FDLR, igizwe n’abantu bangahe?'”

“… Iyo twinubira FDLR, aba bajenosideri, mu by’ukuri si no kubinubira ukwabo bonyine. Bongererwa imbaraga, bashobozwa gukora kubera gukorana, urugero, na leta y’i Kinshasa cyangwa abategetsi bamwe b’i Burayi batuma ibi biba ubundi amaherezo bakabipfobya ku mugaragaro.”

Umubano w’u Rwanda na DRC wabaye mubi, by’umwihariko kuva mu mpera y’umwaka wa 2021 ubwo intambara yongeraga kubura hagati y’ingabo za leta ya DRC (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 uyirwanya.

Leta y’u Rwanda ihakana ko rwohereje ingabo ibihumbi muri DRC gufasha umutwe wa M23 nk’uko bivugwa na leta ya Kinshasa na ONU, ikavuga ko yafashe “ingamba z’ubwirinzi”.

Mu gihe cyashize, Kinshasa yavuze ko nta gahunda ya leta iriho yo gukorana na FDLR ndetse iburira ko umusirikare wa FARDC uzafatwa akorana na yo azabihanirwa, isaba abagize uwo mutwe gushyira intwaro hasi.

Guhera mu kwezi gushize, FARDC yatangiye gufatanya na MONUSCO ibikorwa byo gushishikariza abo mu mutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi no kwishyikiriza bagacyurwa mu Rwanda.

Amerika na yo ikomeje kuyobora gahunda y’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC, agamije kurangiza intambara yo mu burasirazuba bwa DRC, imaze imyaka hafi 30 ihagarara ikongera ikubura.

Léon Habyarimana avuga ko mu muryango wabo “umuntu avugana n’abantu benshi ari gushaka ukuri ku byabaye ku mubyeyi wacu kuko ni byo byateje ikibazo mu Rwanda kandi akaba ari na byo abantu bari kugenderaho kandi ari [na] cyo kintu cya ngombwa kigomba kuzana amahoro mu karere”.

Yagize ati: “… n’abo muri icyo gihugu cyo muri Congo umuntu ashobora kuvugana na bo kuko hari impunzi umuntu aba aganira na bo kuko dushakira ubutabera Abanyarwanda bose…

“… Naho kuvugana na we [Tshisekedi] rwose umuntu abonye uburyo yavugana na we – ariko jye ndikuvuga ku giti cyanjye – umuntu abonye uburyo yavugana na we, hari igisubizo yatanga, umuntu yavugana na we ndumva nta kibazo kirimo.