Ku wa 2 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Kigali hazatangira igeragezwa ry’uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Leta cya Bisi za Ecofleet Solutions.
Niba bigenwe ko mu minota 10 imodoka izajya ihaguruka nubwo abagenzi baba ari bake, muzungukira he? Ese ntibizatuma iki kigo cyisanga mu bihombo nk’uko bikunze kugenda ku bigo bimwe na bimwe bya Leta?
Wowe urabyita igihombo ariko ubwo uba urebye kuri icyo cy’amafaranga. Niba ari abantu bagiye bihuse nubwo baba babiri cyangwa batanu hari inyungu bizana mu rwego rw’ubukungu.
Icya mbere ni ukureba ayo umuturage yishyura n’ayo ushora ngo ubone serivisi. Ibyo rero byarakozwe, ikigo cyagiyeho cyahawe ubushobozi bukenewe.
Unibuke ko twihaye gahunda yo gukoresha imodoka z’amashanyarazi, kandi mu kuzikoresha usanga zikoresha nka 50% gusa z’ibyo imodoka za mazutu zikoresha.
Twebwe Leta tureba inyungu z’ubukungu, ni cyo cy’ingenzi kandi biva mu gutanga serivisi nziza kandi yihuse.
Ese ku giciro cy’urugendo nta kintu kiziyongeraho
Ubu turatangira igiciro ari kimwe. Aracyari 45 Frw ku kilometero, tubanze dutange serivisi nziza kuko ni cyo kintu cy’ingenzi kugira ngo ubanze unarebe ngo iyo serivisi nziza iragutwara angahe.
Ubu rero ubwo dukoze serivisi nziza yisumbuyeho, reka tubanze tubahe serivisi hanyuma hazabeho uburyo bwo kureba ngo kuyitanga biradutwara iki? Byasaba iki? Ku giti cyacu twakomeza iyihe nzira? Abaturage baratanga iyihe? Ariko ubu igiciro kirakomeza uko cyari kimeze.
Mutangiranye n’ibigo bingahe by’abikorera muzakorana? Ese ni ibigo byose byari muri iyi serivisi?
Hatanzwe isoko, hafi ibigo umunani byarapiganwe, bine muri byo aba ari byo bihabwa amasoko. Abatanga imodoka nabo barabiganwe ngira ngo bitatu muri byo biri mu bizatanga imodoka. Hari abakora ibinyabiziga byangiritse nabo barapiganawe navuga nka Yutongo. Hari abakora ibya mazutu nabo barapiganwe hagira ababitsindira.
Ubu ni ukujya hagati y’ibigo byinshi wahaye amasezerano kandi ashingiye ku mihigo.
Ntabwo gutwara abantu n’ibintu bikigengwa n’ikigo runaka kuko barakorera ku ntego, nibatabikora bakavamo hakajyamo abandi. Nk’utwara abantu icyo asigaranye ni abashoferi. Ni umuntu uwo ari we wese ushobora gushyira hamwe abashoferi akabatoza neza, akabasha kubagenzura neza ku buryo batanga serivisi twifuza.
Icyo gihe ntabwo biba bikiri iby’umuntu umwe n’urubyiruko rushobora kubikora. Ni ukuvuga ngo twaguye amarembo y’abantu bashobora kujya mu bwikorezi rusange. Ntawe ugumamo ngo ni kamara. Ugomba gutanga serivisi iyo utabikoze ukavamo, abashoboye gutanga serivisi barahari.
Amasezerano ubu turi kubaha ntabwo ari ay’igihe kirekire. Hari abo twahaye ay’umwaka kugira ngo turebe uko bigenda n’uko bitwara.
Ese ntabwo mutekereza ko byazaca intege abikorera mu gihe amafaranga mwabishyura yaba ari munsi y’inyungu bo babonaga muri aka kazi?
Umuntu ushaka kujyamo hano arapiganwa agendeye ku byo dushaka twebwe ukaba ugomba kubyubahiriza, utabyubahiriza ukavamo hakajyamo abandi. Ni ukuvuga ngo serivisi nshaka ni iyi, niba ushobora kuyimpa ku kigero nifuza urakomeza ukore akazi kandi nta mpungenge mfite mu gihe wowe utampa serivisi barahari abandi kuko ntabwo ari ibintu bikiri ku muntu umwe.
Hari gahunda ko mu mwaka utaha bisi zizaba ziri mu mujyi wa Kigali zizaba ari iz’amashanyarazi; izari zisanzwe zirimo n’izikiri nshya Leta iheruka kugura zizakoreshwa iki?
Ni byo nakubwiye ko uburyo bwo gutwara abantu ari ubwo mu mijyi. Zizatangira gufasha indi mijyi iri gutera imbere. Urugero Musanze ni umujyi uri gukura utera imbere, umuntu iyo ava mu Mujyi werekeza Kinigi, ushobora gusanga hakenewe serivisi nk’izo mu mujyi.
Izi zari ziri mu mujyi zizajya muri iyo mijyi ariko zizajya no gufasha mu mihanda mishya yashyizweho. Izindi zizafasha mu gutwara abantu mu ntara, gutwara abantu muri iyi mijyi yegereye Kigali, nka Bugesera, Rwamagana na Muhanga.
Mu Mujyi wa Kigali kandi ikindi dushaka gufatanya n’amashuri kugira ngo dutangire na serivisi zo gutwara abanyeshuri mu buryo bwa rusange rero zimwe muri izo na zo zizafasha. Hari gahunda ifatika twanaganiriye n’abafite imodoka.
Hari abavuga ko ikoreshwa ry’ubu buryo riramutse rigenze neza uko ryateguwe, bishobora guca burundu ikoreshwa rya moto muri Kigali, byaba biri mu ntego mufite?
Ntabwo ubu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu bugamije guhanganisha ubundi buryo. Icyo tuvuga ni uko kugenda na bisi bihinduka uburyo umuntu ahitamo. Nibigera aho umuntu areka imodoka ye, akajya muri bisi ni byo twifuza kugeraho.
Ku bijyanye na za moto nubwo dutangiye ubu buryo, turacyafite imihanda myinshyi idashobora kugerwamo na bisi, iyo ngiyo niba ufite ubwo buryo bwa moto bishobora kuzuzanya.
Hari n’abantu bashobora guhitamo gushaka gukomeza kugenda n’ibyo. Burya iyo wumva ubishaka ufite n’ubushobozi bwo kubyishyurira nta kibazo kiba kirimo.
Muri rusange ni uko yaba abafite imodoka zabo cyangwa abandi, icyo twifuza ni uko ubu buryo bwizerwa kuruta n’ibindi noneho ubundi bwo gutwara abantu bukunganira ubu.
Biteganyijwe ko ubu buryo nibumara kunozwa nta muntu uzongera kumara iminota 10 muri gare atarabona imodoka
