Erixon Kabera, ukomoka mu Rwanda yishwe ku wa gatandatu arashwe n’abapolisi muri Canada, umugore bashakanye Lydia Nimbeshaho avuga ko bifuza ubutabera, kandi bashaka ko ukuri kose ku buryo Kabera yishwe gushyirwa ahagaragara.
“Njyewe naramubonye mbere y’uko umwuka umushiramo burundu, uburyo bamwishemo, bamwishe nk’inyamaswa.
“Amakuru aturakaje twese ni ukubona abapolisi babiri barasa umuntu abahagaze imbere. Uvuze ngo bamurashe mu mugongo wenda yaba arimo kwiruka, [ariko] bamurashe bamuturutse imbere, bamureba.”
‘Abana ntibazongera kwizera polisi’
Lydia avuga ko guhamagarirwa polisi n’abaturanyi ku kintu gito icyo ari cyo cyose ari “ibintu abirabura babamo mu buzima bwacu muri iki gihugu”.
Atanga urugero ko hari igihe abaturanyi bahamagaye polisi ngo kuko hari abana barimo gukomanga ku muryango wabo.
Lydia Nimbeshaho yagiye kuba i Toronto mu 2010 asanzeyo Erixon Kabera wabagayo mbere y’uko bashyingirwa, bombi bafitanye abana batatu b’abahungu, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Toronto Star.
Lydia yabwiye itangazamakuru ati: “Abana bararakaye, bararemerewe, bararira badahagarika.
“Abana b’abirabura [hano], tubigisha kubaha polisi, kuva ari bato tubabwira uko bakwiye kwitwara imbere ya polisi, [ngo] ‘ntusubize polisi, ntumurebe, ntukore mu mufuka, ntugire gute’, ibyo byose tuba tubivuga mu magambo tutarabibona, ngaho tekereza uyu munsi niho babibonye polisi yishe Papa wabo. Kuri bo ntabwo bashobora kwizera polisi ubuzima bwabo bwose.”
Special Investigations Unit yatangaje ko hatangiye iperereza riri gukorwa n’abantu batandatu, hamwe na babiri bakusanya ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.
Lydia ati: “Turasaba [leta ya Canada] ubutabera. Twumvise ko iperereza rishobora gufata n’amezi atandatu. Twasabye ko tubona ibimenyetso by’ako kanya. Hano ni amategeko ko abapolisi bambara camera, turifuza ko batwereka video y’ibyabaye.
“Dukeneye kumenya abahamagaye 911 icyo baregaga kuko iyo umuntu ahamagaye avuga n’ikibazo afite muri makeya.
“Turashaka ubutabera kuko muri iki gihugu hari amategeko, nubwo Gentil yaba ari mu ikosa rimeze gute nta tegeko rivuga ko bagomba kumwica, [ariko] bamwishe…”