urukiko rw’ i Nyanza rwakomeje kumva abatangabuhamya bashinja Micomyiza Jean Paul
Micomyiza Jean Paul mbere ya jenoside yigaga muri kaminuza y’u Rwanda –muri uru rubanza yashinjwe kuba muri komite yo mu bihe bidasanzwe ngo yarishinzwe kujonjora no kumenya abatutsi bagombaga kwicwa.
Umutangabuhamya wundi utashatse kugaragara mu rukiko kandi ijwi rye rigahindurwa yabwiye urukiko ko yari umunyeshuri muri kaminuza n’ubwo ngo atiganaga na Micomyiza, gusa avuga ko Micomyiza yari azwi cyane ngo kuko yakinaga Volleyball- ariko ko batunguwe no kubona muri jenoside aza mu gitero cyishe kandi kigatwara bamwe mu bigaga muri kaminuza.
Ni mu gihe undi mutangabuhamya nawe wahinduriwe ijwi yavuze ko yiboneye Micomyiza mu gitero cyari mu ishyamba rya kaminuza kigatwara abakobwa bagera kuri 5.
Micomyiza Jean Paul yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside, ibyaha we aburana ahakana.
Urubanza ruracyakomeje.