Blog, News

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine, na we yifotoreje i Kigali, I Kigali bizakorwa mu byumweru birindwi: Imiterere ya gahunda yo gufotora abashaka Indangamuntu koranabuhanga

Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefone cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’Indangamuntu.

Bitandukanye na mbere, ntibizaba bikiri ngombwa ko umuntu agendana indangamuntu agiye gusaba serivisi.

Mu bimenyetso bitangwa harimo ndangamimerere, birimo imboni, intoki zose, n’isura.

Kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu, uwo azajya ahabwa indangamuntu iriho ifoto gusa kuko ibimenyetso ndangamiterere bigenda bihindagurika. Kuva ku myaka itanu kuzamura ni we uzaba yemerewe gutanga bya bimenyetso.

Biteganyijwe ko indangamuntu koranabuhanga izashyirwa hanze muri Nyakanga 2026, ubu u Rwanda rukaba rugeze muri kimwe cya kane cy’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Ni umushinga watangiye mu 2023. Ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.