Paul Rusesabagina atanga ubuhamya mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza, umutwe wa sena, ku itariki ya 21 Gashyantare (2) mu 2024
Yabajijwe niba we ubwe cyangwa abo mu muryango we mu Rwanda baratotejwe bazira ibitekerezo bye cyangwa kuba ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.
Yavuze ko murumuna we yasabwe kujya kuvugana n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) hafi buri cyumweru, na mushiki we agahatirwa kujya kumutangaho ubuhamya, “kandi ni umugore w’imyaka 76, udafite aho ahuriye na politiki na gato, uba mu cyaro”.
Rusesabagina yavuze ko nyuma yafungiwe ukwa wenyine muri kasho ya polisi iminsi 18 akorerwa iyicarubozo, aza no kujyanwa muri gereza, abaho mu cyumba gito “gifite nka metero ebyiri n’igice mu burebure, na metero wenda ebyiri mu bugari, nta dirishya”.
Yavuze ko atashoboraga no gucana itara ubwe, kuko abamufunze ari bo baricaniraga hanze, agahabwa “isaha imwe gusa” yo kujya hanze.
Yabajijwe niba ubwo buryo yari afunzemo bwarahindutse nyuma yo gukatirwa, ati: “Nta kintu na kimwe cyahindutse”, ko hari na “za camera hejuru zindeba amasaha 24 ku munsi”.
Yabajijwe kandi icyatumye afungurwa, avuga ko ari uko isi yose yahagurutse, ahanini Amerika.
Ati: “Isi yose yamenye ko ibyo nari ndimo gucamo byari nk’ikinamico, ntabwo rwose rwari urubanza.”
Yabajijwe icyari kuba iyo ataza kuba ari umuntu w’ikirangirire mu mahanga, abazwa niba atekereza ko yari kurekurwa.
Ati: “Icyo ni ikibazo cyiza cyane. Kugeza ubu, ni jyewe jyenyine washimuswe, nkajyanwa mu Rwanda, nkahava ndi muzima. Kugeza ubu…”
Yabajijwe kandi niba mu Kuboza (12) mu 2018 yarashyize videwo kuri YouTube, yamagana guverinoma ya Kagame. Yavuze ko buri gihe yamye yamagana Kagame, n’iyicarubozo rye, ko atibuka ibyo yavuze mu 2018.
‘FLN ntiyari ikiri mu muryango wacu’ – Rusesabagina
Senateri yongeye kumubaza kuri iyo videwo, byumvikanishwa ko muri yo Rusesabagina yavuze ko ashyigikiye byuzuye FLN, umutwe witwaje intwaro w’ishyaka rya MRCD, abazwa niba yarabivuze.
Ati: “Ntekereza ko isi yumvise nabi ibyo navuze. Isi yumvise nabi ibyo navuze kuko mu Kinyarwanda usaba umwana wawe gukora icyo ari cyo cyose ashoboye ngo akuzanire nk’indobo y’amazi… ibyo buri gihe biravugwa cyane [birakoreshwa cyane].
“Kandi iyo FLN urimo kuvuga ntiyari ikiri mu muryango wacu. Twari twarirukanye FLN. Ntiyari ikiri umunyamuryango.”
Nta tangazo rizwi rya MRCD ryashyizwe ahabona rivuga ko birukanye FLN.
Yanabajijwe, ashingiye ku kuntu abona u Rwanda muri iki gihe, no ku biteganyijwe mu itegekonshinga, ikigero abona ko abantu bashobora kugira ibyo banenga bakanigaragambya.
Ati: “Nta bwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza buhari, nta bwisanzure na bucye buri mu Rwanda, aho ni zeru.”
Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere (RGB) yatangajwe mu 2021 ivuga ko igipimo cy’ubwisanzure mu Rwanda kiri hejuru ya 90%.
Rusesabagina ni nde?
Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda
Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
Nyuma ya filimi ‘Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye
Mu 2005 yahawe umudari na Perezida George W Bush kubera ubutwari avugwaho muri iyo filimi itavugwaho rumwe mu Rwanda
Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, rikorera mu buhungiro
Yabaye umukuru wungirije w’ihuriro MRCD rifite inyeshyamba za FLN
Izi nyeshyamba zagabye ibitero ku Rwanda mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu bose hamwe icyenda
Ibyaha yahamijwe mu Rwanda bishingiye ku bitero by’izi nyeshyamba