Blog, News

Jya kwa muganga niba udusabo twintanga twawe (amabya) twabyimbye kandi tukakubabaza

Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye z`impuguke muby`ubuzima, igihe umuntu yagaragaweho n`ibimenyetso bibri twavuze haruguru (Uburibwe no kubyimba kw`udusabo tw`intanga), umuyoborantanga uri mubibanza kugenzurwa ngo barebe neza niba utarahuye n`ikibazo cyo kwizinga/kwipfundika kuburyo amaraso adatembera neza bikaba byanatera ndetse no gupfa burundu kw`agasabo kintanga iyo bitavuwe buba.

Umuntu wabyimbye kandi akanababara udusabo tw`intanga, ashobora no kugaragarwaho nizindi mpinduka zikomeye zirimo izi zikurikira:

kubyimba kw`agace gahuza udusabo tw`intanga n`agace kitwa porositate (Prostate), guhinda umuriro ndetse nokocyerwa mugitsina igihe arimo yihagarika.

Uyu muntu kandi aba afite ibyago byinshi byokwandura indwara ya canceri yo mudusabo tw`intanga ndetse akaba ashobora no guhura n`ikibazo cy`amazi menshi ashobora gukikiza twadusabo tw`intanga ngabo twavugaga.

Birashobokako uburibwe bwanga gukira ndetse n`imitsi inyuranye ikabyimba kuburyo inzira y`amaraso iba isa nkaho ifunze bikanatuma amaraso atemberamo kumuvuduko wohasi arinabyo bigabanya ikorwa ry`intanga n`ibindi bibazo bitandukanye.

Iyo kandi ibi bibazo byose bitavuwe hakiri kare bishobora guteza ubugumba ndetse ukaba wanatakaza agasabo kamwe cyangwa twose bitewe n`igihe waboneye ubuvuzi.

Ni ubuhe buvuzi bwahabwa umuntu ubabara ndetse wabyimbye udusabo tw`intanga ?

Nkuko twabivuze haruguru, umurwayi ufite ibi bibazo aba agomba kwihutira kujya kwamuganaga:

Bitewe nuko muganga yamubonye aba ashobora kumwandikira guca mucyuma cyitwa ekogarafi (Echographie); kuba yabagwa cyangwa se akagirwa izindi nama zirimo niz`utwenda twimbere tudashobora guteza ikibazo.