Christmas Ruth Kanoheli – ntabwo atunganya muzika gusa, ni n’umuririmbyi, umaze gusohora indirimbo ze bwite nyinshi nk’umuririmbyi hamwe n’izo yakoreye abahanzi batandukanye.
Umuhanzi Alpha Rwirangira wakoranye na Chrisy Neat, mu gihe gishize yabwiye igitangazamakuru cya leta RBA ati: “Ndifuza ko n’umukobwa wanjye azakura arebera kuri Chrisy Neat, azatinyuka akumva ko aka atari akazi k’abagabo [gusa]. Twe rero kuba yaratangiye ni amateka yakoze mu Rwanda, ni ikintu gikomeye….Niba Chrisy Neat ashoboye gutinyuka, n’abandi bazatinyuke bizashoboka… Chrisy Neat azaba umu-producer ukomeye.” Nubwo u Rwanda ari igihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko mu myanya ifata ibyemezo no mu mirimo itandukanye – nk’uwa Chrisy Neat – haracyabonekamo abagore bacye cyane.
Inzobere zivuga ko ubwo busumbane bushingira ku mateka yahejeje inyuma umwana w’umukobwa mu burezi, hamwe n’imyumvire igifitwe na bamwe ko hari imirimo y’abakobwa, iy’abahungu, iy’abagore n’imirimo yagenewe abagabo.
Christy Neat ati: “Iyo mitekerereze ahantu henshi iba ihari…[ariko] mu by’ukuri hari ibyo [abagabo] babashije cyane, hari n’ibyo natwe tubashije cyane kubarenza.
“Ariko nk’ibintu nk’ibi ngibi dukoresha amaboko, dukoresha ibitekerezo, nta nakimwe n’umukobwa cyangwa umugore atabasha. Ikintu icyo ari cyo cyose gisaba ubwenge, gisaba ubumenyi-ngiro byose umukobwa cyangwa umugore na we yabibasha”.
Asanga abafite imyumvire yo kwita imirimo runaka iya bariya abantu bakwiye kuyirengaho kuko “turamutse tubikoze uko abantu bamwe basigara. Kubera ko iyo ubonye nka bimwe bitaga iby’abagabo abakobwa babirimo kandi babikora neza, uhita ubona ko twari kuba duhombye cyane”.
Umubyeyi mu rugo, umu-producer muri studio
Imirimo imwe n’imwe kandi hari imitekerereze ko abagore batayishobora kubera aho ikorerwa, amasaha ikorerwa, n’abagana serivisi runaka batanga.
Kubuzwa amahirwe, cyangwa kwima amahirwe abagore n’abakobwa ku mirimo runaka bishobora gushingira ku myumvire nk’iyo, nk’uko inzobere mu buringanire zibivuga.
Abatunganya muzika mu Rwanda bazwiho ko akazi kabo akenshi bagakora nijoro, ndetse bamwe mu batunganya muzika mu Rwanda bagiye bumvikana mu bitangazamakuru basobanura impamvu gukora ‘music production’ nijoro ari byo byiza. Kimwe mu bishobora gutuma umukobwa cyangwa umugore yumvishwa cyangwa yumva ko ako atari akazi kamukwiriye – ibyo na byo bishingiye ku myumvire y’uko abagore n’abakobwa badakwiye gukora nijoro.
Chrisy Neat ati: “Njya mu kazi nk’uko n’abandi bashobora kujya mu kazi, nkajya mu kazi ku manywa, abakiliya banjye iyo babyemeye ko turi bukorane ubwo bemera n’amasaha dushobora gukorana, tugakorana nyuma y’akazi nkataha mu rugo, nkita ku bana, nkita kuri ‘famille’ yose muri rusange”.