Miss Rwanda Nshuti Muheto Divine yaburanye, Yahakanye ko atahunze akimara gukora impanuka ari nayo mpamvu atemera icyo cyaha cyo kugonga ibikorwaremezo agahunga.
Yabanje guhakana ko atari we wari utwaye. Si ubwa mbere atwaye yasinze kuko mu 2023 nabwo yigeze gutwara yanyweye ibisindisha nabwo aragonga. Inshuro za mbere yarihanangirijwe ariko arinangira.
Mu ibazwa Nshuti Divine Muheto yemeye ko ku itariki 23 Nzeri 2023 nabwo yemeye ko yatwaye yanyweye ibisindisha ndetse anagonga imodoka.
Nshuti Divine Muheto yarapimwe basanga yarengeje ibipimo byabugenewe. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bamusanzemo BAC(Blood Alcohol Consumption) 4.00 nyamara umuntu muzima aba asabwa kugira 0.08.
Nshuti Divine Muheto n’abamwunganira bireguye
Nshuti Divine Muheto yemeye ko akimara gukora impanuka yagiye ku ruhande hafi y’ahabereye impanuka nko muri metero 100. Yahakanye ko atahunze akimara gukora impanuka ari nayo mpamvu atemera icyo cyaha cyo kugonga ibikorwaremezo agahunga.
Abamwunganira basobanuye ko icyaha cyo gutwara yanyweye ibisindisha aracyemera kandi yanabyemereye Ubugenzacyaha mu ibazwa nyuma yaho anabyemerera ubushinjacyaha.
N’uyu munsi imbere y’inteko iburanisha arabyemera kandi arabisabira imbabazi kuko “Ni ikosa yakoze ntabwo azongera