Uwishyaka Bazirisa ni umukobwa w’inkumi wiyemeje guhangana n’ubu bumuga yavukanye ndetse n’ihezwa ribushingiyeho bamwe mu bameze nka we bahura na ryo mu miryango.
Bazirisa ntashaka ko abana bafite ubumuga nk’ubwe bagirirwa impuhwe zitari ngombwa
Bazirisa asaba ko imiryango yashyigikira abana bafite ubumuga nk’ubwe aho kubagirira impuhwe zitari ngombwa nka we kandi ngo ntibanashaka kugirirwa impuhwe zidakwiye.
Ati: “Hari aho tugera ukabona abantu barahungabanye batamenye icyo wifuza. Ibyo ni bimwe mu bituma nibaza ko ndemereye umuryango. Ufite ubumuga nagusanga, uzamubaze icyo akeneye mbere y’uko umugirira impuhwe”.
Bazirisa ugaragaza ko yifitiye icyizere gikomeye, avuga ko yumva nta hantu atagera mu gihe atakumirwa n’imwe mu myitwarire y’umuryango nyarwanda.
Ngo arota kuzaba umuntu ukomeye ndetse byaba ngombwa akazatanga akazi ku bandi. Ikintu avuga ko kimubangamira kurusha ibindi bintu ngo ni iyo hagize uvuga ko ari umunyantege nkeya.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Bazirisa ubu aragerageza guhamagarira abafite ubumuga kujya ahabona kandi bagaharanira kugaragaza ko hari icyo bashoboye aho gutegereza gufashwa.
Aracyari ingaragu ariko akavuga ko yumva atazabangamirwa n’ubugufi bwe mu guhitamo umukunzi.