Tina Salama, yatangaje ko Nyuma yo kuva i Kigali ku wa kane, Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yakiriwe i Kinshasa kuri uyu wa gatanu
Qatar imaze kubaka izina ku isi nk’umuhuza mu makimbirane atandukanye, arimo rimwe na rimwe no guhuza Amerika n’Uburusiya mu bibazo bimwe na bimwe.
Kugeza ubu muri uyu mwaka, Qatar ni yo gusa yabashije guhuza imbona nkubone ba Perezida Tshisekedi na Paul Kagame.
Ariko nyuma y’amezi agera k’umunani Qatar itangiye ubuhuza ku kibazo cya DR Congo icyizere kuri bamwe cyagiye kiyoyoka.
Qatar ubu isa n’iri ku gitutu cyo kutagaragara nk’iyananiwe guhuza izi mpande zombi ngo zigere ku guhagarika intambara nyuma y’ayo mezi zitangiye kuganirira i Doha.
Nubwo ikigenza Emir wa Qatar i Kigali n’i Kinshasa cyatangajwe kugeza ubu ingingo y’ibiganiro bya Kinshasa na M23 i Doha itarimo, birashoboka ko mu bigenza Emir wa Qatar hataburamo no kubwira aba bategetsi bombi icyo Qatar yifuza muri ibi biganiro bya Doha.
Ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yatangaje ko ashima Al Thani “umuvandimwe we n’inshuti” ku biganiro bagiranye kandi ko yizeye “kubakira ku ntambwe yagezweho muri uru ruzinduko…ku bw’inyungu z’ibihugu byombi n’abaturage
Itsinda rya ‘Joint Security Coordination Mechanism’ rikomeje guhurira i Washington ngo rikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe muri Kamena(6) uyu mwaka hagati ya Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda (ibumoso) na Thérèse Kayikwamba wa DR Congo, ryakiriwe na Perezida Donald Trump (hagati)
Leta ya Amerika yatangaje ko ku wa gatatu no ku wa kane i Washington DC hateraniye inama ya kane y’itsinda rihuriweho ryo kuyobora ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati ya DR Congo n’u Rwanda, ikaganira ku cyiciro cya kabiri cyo gushyira mu bikorwa ayo masezerano yasinywe muri Kamena(6) uyu mwaka.
Izi nama zihuza itsinda ryiswe ‘Joint Security Coordination Mechanism (JSCM)’ ririmo abahagarariye DR Congo, u Rwanda, Amerika, Togo n’Ubumwe bwa Afurika zigamije gushyira mu bikorwa umugambi wo kurandura umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali hamwe n’u Rwanda kureka ingamba rwafashe z’ubwirinzi, nk’uko biri mu byumvikanyweho mu masezerano basinye.
Washington ivuga ko icyiciro cya mbere cy’inama za JSCM cyari kirimo ibikorwa byo gusangira amakuru y’ubutasi, n’amakuru ku “bikorwa bikomeje” bya leta ya DRC byo gukangurira abagize FDLR gushyira intwaro hasi bagasubizwa iwabo.
