Nelly Mukazayire wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Ubwo yamenyaga ko yagizwe Minisitiri wa Siporo, yasezeranyije Umukuru w’Igihugu ko yiteguye guteza imbere siporo guhera mu mizi.
Perezida Kagame yagize Musabyimana Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC). Musabyimana yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu Ugushyingo 2022 kugeza mu Ukwakira 2024.
Musabyimana yijeje Umukuru w’Igihugu kurushaho gukorana umurava n’ubwitange, ati “Nongeye kubashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, icyizere mwangiriye cyo gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda muri NEC. Ndabizeza kurushaho gukorana umurava, ubwitange n’ubushishozi.”
Vincent Karega wahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari, yizeza Umukuru w’Igihugu ko umusanzu we mu kubaka u Rwanda uzakomeza kuba ntayegayezwa.
Uyu mudipolomate yagize ati “Murakoze Nyakubahwa Kagame. Ntewe ishema n’icyubahiro n’icyizere mukomeje kungirira ngo ntange umusanzu mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda. Umurava n’ubunyangamugayo ku nshingano mfite ku gihugu bizaguma ku rwego rwo hejuru, bibe ntayegayezwa. Karame Rwanda.”
Dushimimana Lambert wabaye Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi. Yasezeranyije Umukuru w’Igihugu ko azateza imbere indagagaciro z’u Rwanda muri iki gihugu azakoreramo.
Yagize ati “Mwakoze Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere mwangiriye, mungira Ambasaderi. Niteguye guhagararira igihugu cyacu, mu bunyanyamugayo n’ubwitange, no guteza imbere indangagaciro z’u Rwanda mu Buholandi. Ni ukuri nciye bugufi ku bw’icyizere mufitiye ubushobozi bwanjye.”
Impinduka muri Guverinoma zaherukaga tariki ya 18 Ukwakira 2024. Icyo gihe Perezida Kagame yagize Dr Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, agira Dr Mark Bagabe Cyubahiro Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.