Blog, News

Kabuga ‘ntashobora gukomeza kuburanishwa’ – Abarokotse bati: ‘Ntibyarangirira aho

Twumvise dutunguwe kandi dushegeshwe kurushaho – IBUKA
Philibert Gakwenzire, umukuru w’ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside mu Rwanda, IBUKA, yabwiye itangazmakuru ko abarokotse batunguwe n’iki cyemezo cy’urukiko kandi ko kibababaje.

Yagize ati: “Ubwo yafatwaga, mu by’ukuri IBUKA n’abacitse ku icumu twumvise twiruhukije, tuzi ko noneho ubutabera twavukijwe igihe kinini tugiye kububona.

“Ariko muri iyi myaka itatu ishize byarakomeje birazurungutana, kugeza ubwo bavuze ngo bitewe n’imyaka afite ntabasha gukurikirana urubanza.

“Ariko noneho uyu munsi aho icyemezo cyavuze ko atakomeza kuburana twumvise dutunguwe kandi dushegeshwe kurushaho, kuburyo twifuza ko hagomba gushakwa izindi nzira izo ari zo zose kugira ngo ntibizahagararire aho ngaho”.

Philibert Gakwenzire, Perezida wa IBUKA mu Rwanda
Urukiko rwavuze ko kuko Kabuga atazaburana adashobora kuzacibwa urubanza ariko rwo ruzakomeza mu bundi buryo kugira ngo “hafatwe umwanzuro ku byaha byibasiye inyoko muntu n’ibya jenoside aregwa imbere y’abazize n’abarokotse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange”.

Ariko Gakwenzire avuga ko ibi bidahagije, “kuko umuntu nka Kabuga aba akwiye kuburanira ahirengeye”, ndetse ashidikanya ko yaba koko adashoboye kuburana.

Ati: “Kuvuga ko adafite ubushobozi bwo kuburana na byo ni ukubyibazaho, ashobora no kwigira umurwayi abo bantu b’inzobere na bo bakabigaragaza. Ibyo na byo turabyibazaho.

“Uriya mwanzuro uratubabaje cyane ku buryo turimo dushakisha inzira izo ari zo zose kugira ngo dukomeze tujye imbere”.