Mu kwezi kwa Kanama (8) 2021, ubwo Kabul yafatwaga n’Abatalibani, isi yose yarebaga amashusho ateye agahinda y’Abanyafuganisitani bari benshi ku kibuga cy’indege, babuze iyo berekeza, buri wese ashaka uko yahunga igihugu.
Safi na Sammi mu munyenga w’urukundo
Ababyeyi bakiriye urukundo rw’abana babo bate?
Mu kazi ka Safi, byaje kuba ngombwa ko asubira muri Afuganisitani kuko yagombaga kujya gutabara abari barafashwe n’Abataribani. Icyo nticyari icyemezo cyoroshye kuri we ariko kandi cyari ikigeragezo kitavugwa kuri Sammi, umukunzi we.
Agezeyo rero nawe yaje gufatwa n’abatalibani noneho ibyari uguhangayikira umukunzi bivamo ukwiheba gukabije kuri Sammi.
Iminsi Safi yamaze atabona izuba, yatumye umukunzi we amenyana n’ababyeyi be, kuko bose bari barajwe ishinga no kongera kubona Safi ari muzima.
Ibyo byatumye biyemeza kujya muri Qatar ariko batabiziranyeho, bagezeyo rero ni ho Sammi yamenyaniye n’ababyeyi ba Safi.
Ati: “Ntibari banzi, nta n’ubwo inkuru yacu bari bayizi. Nyamara twamaze ibyumweru 2 tuba hamwe. Kubera ko ababyeyi ba Safi batavugaga icyongereza neza, nyuma yo kubamenya no kubibwira, niyemeje kubafasha muri byose, ahakenewe icyongereza ngaseruka mu izina ry’umuryango.”
Nk’ababyeyi b’Abanyafuganisitani kandi batsimbaraye ku myemerere y’idini ya Isilamu, kumenya ko umuhungu wabo akundana n’umukobwa w’Umuyahudikazi, byari ikintu kidasanzwe ndetse cyatumye bagwa mu kantu.
Gusa Sammi agira ati: “Ubuzima twarimo twembi ntibwabahaye amahitamo. Barankunze kd baranyakira, nanjye binkora ku mutima.”
Safi na Sammi hamwse n’ababyeyi babo
Nyuma y’iminsi 105 Safi yararekuwe ndetse ava muri Afuganisitani, yongera guhura n’umukunzi we Sammi.
Nyuma yo kongera kubonana n’umukunzi we, aba bombi bahise batangira kubana mu nzu, nyuma baza no gushakana bakora ubukwe ku mugaragaro.
Ubukwe bwabo bwari uruvange rwabo bombi. Umuco w’Abanyafuganisitani n’uw’Abayahudi wari wahuriye hamwe, imbyino n’imyambarire,…byose byari uruvange.
Ibirori birimbanyije Safi n’umukunzi we bagiye ku rubyiniro bataramira abashyitsi babo, wabonaga ari ibintu binejeje imitima. Aba bombi basoza batanga inama y’uburyo urukundo ari ikintu gikomeye, kandi nta kintu na kimwe gikwiye kurukoma mu nkokora. Bongeraho ko ibikomeye byose abakundana banyuramo, birangira urukundo rutsinze.
