Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda… ayo n’ayandi ni amazina benshi bamuziho muri filimi akina, izina ababyeyi be bamwise aho avuka mu karere ka Rulindo mu majyaruguru ni Gratien Niyitegeka.
Habura iminsi ibiri gusa ngo bakire ibihangano by’abarushanwa, ni bwo Garasiyani yabonye itangazo ry’irushanwa ry’umuvugo uzavugwa kuri uwo munsi.
Abo bagombaga kuzana imivugo ifashe kuri ‘cassette’ ndetse yanditswe n’imashini, cyari igihe gitoya gisigaye, kandi ntiyari yakagera na rimwe muri studio ifata amajwi.
Ati: “Ni bwo mu buzima bwanjye nakoze igihe gito bingeza ku rwego ruhambaye. Naraye ijoro ryose nkora ‘poème’, nanafata amajwi.”
“Kuyishyira kuri ‘cassette’ byari ikibazo kuko CD zari zitaraza. Hariho radiyo ‘cassette’ wakandaga akantu gatukura ibiri kuri ‘casette’ bigasibama igafata ibindi.
“Nakoze ‘soundproof’ hagati y’ibitanda bigerekeranye nkoresheje za matora muri KIE abandi bari baratashye njye mbayo”.
Avuga ko saa sita z’ijoro hacecetse ari bwo yatangiye gufata amajwi y’umuvugo w’iminota irindwi wari ukenewe, ku rindi joro atunganya inyandiko ku mashini maze abitanga ku gihe.
Ati: “Uwa mbere yabaye umuseminariste wo mu Nyakibanda ariko poème ye yari mu Gifaransa, uwa kabiri aba uwo ku Gisenyi, njye nabaye uwa gatatu n’igihembo cy’ibihumbi magana aya…(yerekana 4).
“Ariko kuko umuvugo wanjye wari muri cya Kinyarwanda cya rubanda, baravuga bati ‘uyu ni we uvuga umuvugo’. Banshinga umubyeyi Mariya Yohana (ni umuhanzi mu Rwanda) arakabyara. Aramenya.”
Umuvugo yavuze uwo munsi, imbere y’abakuru b’ibihugu benshi n’abanyacyubahiro bari bahari, wamufunguriye amarembo atangira kujya mu maserukiramuco no hanze y’u Rwanda.
Kureka ubwarimu akaba umukinnyi w’umwuga
Nubwo Garasiyani yigaga kwigisha ubumenyamuntu n’ubumenyi bw’isi, arangiza Kaminuza yanditse igitabo ku “Uruhare rw’umuhanzi gakondo mu burere bw’umwana w’Umunyarwanda”.
Nyuma yaje kubura amahirwe yari yabonye yo kujya muri Ecosse/Scotland kwiga ‘Dance and Drama’ kuko atigeze yigaho mbere ibijyanye n’ubuhanzi, nk’uko abivuga.
Nuko ajya gukora akazi ka leta ko kwigisha, ibyo yakoze hafi imyaka irindwi, ariko anakomeza impano ye abifatanya no gukina amakinamico na byendagusetsa kuri radio.
Mu 2015, yafashe umwanzuro ukomeye wo kureka umwuga yize wo kwigisha, akinjira muri filimi gukoresha impano ye by’umwuga.
Ati: “Ntanga ibaruwa isezera abantu baravuze bati ‘wa muntu we abantu bararangiza ari benshi bakabura akazi, wowe ufite akazi ka leta none uragasezeye?’, bati ‘ubanza warasaze’.”
“Ndavuga nti ‘reka njye gusarira hanze aho kuzasarira mu ishuri’. Ngenda uko, ni uko.”
Gratien Niyitegeka ubu ni umwe mu bakinnyi ba filimi bazwi cyane mu Rwanda no hanze mu bumva bose Ikinyarwanda.