Spéciose Mukabayojo umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse ku myaka 93, nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.
Igikomangomakazi Speciose Mukabayojo yari umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga, wayoboye u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931. Nyina yari Umwamikazi Nyiranteko ya Nzagura. Yari kandi mushiki w’abami babiri b’u Rwanda, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.
Yavutse ahagana mu myaka ya 1930, akurira mu ngoro y’ubwami mu bihe bya nyuma by’ubwami bw’u Rwanda. Mu myaka ya 1950, yashyingiwe Igikomangoma Bideri mu bukwe bwa cyami bwabaye ikirori gikomeye.
Uyu munsi, Igikomangomakazi Speciose Mukabayojo yapfuye, akaba yari umwana wa nyuma usigaye w’Umwami Musinga. Urupfu rwe rurangije igice cy’amateka y’ubwami mu Rwanda, asize inyuma umurage w’ubwitonzi, ubwenge n’ubumwe hagati y’u Rwanda rwa kera n’uru rwa none. Mukabayojo ni we mwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931 agacibwa n’abazungu agahungira muri Congo ari naho yatangiye (yapfiriye). Musinga yasimbuwe n’umuhungu we Mutara III Rudahigwa, na we amaze gutanga asimburwa na murumuna we Kigeli V Ndahindurwa, aba bombi ni basaza ba Mukabayojo.
Mu 2017 i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ubwo Mukabayojo aheruka kubona muri rubanda yari afite intege nkeya kubera izabukuru.
