Blog, News

Sylvain Sibomana yabaye umwe mu byegera bya Madame Victoire Ingabire mu buyobozi bw’ishyaka FDU Inkingi ndetse akaba yarafunzwe imyaka 6 yose azira ibirimo kwigomeka ku butegetsi.

Gusa umucamanza yategetse ko urubanza rukomeza, abatishimiye aya majwi bakazagaragaza inenge zayo ubwo bazaba biregura.

Benshi mu baregwa ni abasanzwe batazwi ariko hari amazina abiri amenyerewe cyane.

Uwitwa Sylvain Sibomana yabaye umwe mu byegera bya Madame Victoire Ingabire mu buyobozi bw’ishyaka FDU Inkingi ndetse akaba yarafunzwe imyaka 6 yose azira ibirimo kwigomeka ku butegetsi.

Hari na Theoneste Nsengimana, umunyamakuru wa Televiziyo Umubavu yifashisha umuyoboro wa YouTube.

Nk’uko ubushinjcayahaha bubivuga, uyu ni we wagombaga kwifashishwa mu kwamamaza imigambi y’iri tsinda, cyakora we yakomeje guhakana uru ruhare.

Biteganijwe ko urubanza ruzasubukurwa mu ntangiro z’umwaka utaha ari na bwo abaregwa bazagira icyo bavuga kuri ibi byaha bashinjwa.