Blog, News

Nicholas Oyoo (ibumoso) na Bob Njagi (iburyo) bakiriwe n’ababashyigikiye ubwo bageraga i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, ku wa gatandatu

Impirimbanyi yo muri Uganda ivuga ko yafashwe ku ngufu ubwo yari ifungiye muri Tanzania, Impirimbanyi yo muri Uganda yari yatawe muri yombi ikanafungirwa muri Tanzania mu gihe cy’iminsi, yabwiye itangazamakuru ko yafashwe ku ngufu ubwo yari ifunze. Asobanura kurushaho ku byari byatangajwe mbere n’umuryango we w’uburenganzira bwa muntu wavuze ko yagaragazaga “ibimenyetso by’iyicarubozo”, Agather Atuhaire yavuze ko abantu bambaye imyenda isanzwe bamupfutse mu maso bakoresheje igitambaro, nyuma baramukubita, bamwamburana “urugomo” ndetse bamukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.
Atuhaire yari yafungiwe ahantu hatazwi muri Tanzania ari kumwe na mugenzi we w’impirimbanyi yo muri Kenya, Boniface Mwangi, ku wa kane wasanzwe ku mupaka wa Kenya na Tanzania.

Nta cyo abategetsi ba Tanzania bari batangaza.
Yanavuze ko abari bamufunze bamujugunye hasi, bamwambika amapingu babanje gushyiraho umupira wo kwambara. Yerekana inkovu z’aho amapingu yamuriye ku maboko, ati: “Rero ntekereza ko ibikomere hano byajyaga kuba bibi cyane.”

Agejejwe ku mupaka wa Tanzania na Uganda, Atuhaire avuga ukuntu yaborogaga cyane kubera “ububabare bwinshi cyane” bwo mu birenge, “nuko bazana ikintu cyo gupfuka umunwa wanjye”.

“Bongera ‘volume’ y’imodoka. Mbere sinamenye icyo babikoreye ariko birumvikana nari mfite ubwoba. Nuko ntangira kumva Boniface [Mwangi] aboroga. Rero bari bongereye ‘volume’ kugira ngo ntamwumva. Ariko ububabare bamutezaga bwari bwinshi cyane.”

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, Mwangi yavuze ku ifungwa ryabo ati: “Twari twakorewe iyicarubozo, ndetse dusabwa kwambara ubusa no kujya koga. Ntitwashoboraga gutambuka nuko dusabwa gukambakamba tukajya koga tukikuraho amaraso.”

Bombi bari bagiye muri Tanzania kugaragaza ko bifatanyije n’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Tundu Lissu, wagejejwe mu rukiko ku wa mbere nyuma yuko arezwe ubugambanyi.