Blog, News

 Jimmy Gasore, Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda Alison Thorpe (hagati) n’Ambasaderi w’Ubuholandi Joan Wiegman, bataha icyambu cya Rubavu kuri uyu wa gatanu

Yagize ati: “Ubukungu buzamuka ku rugero rwikubye inshuro eshatu ahantu hari umutekano ugereranyije n’aho umutekano utizewe.

“Ni yo mpamvu Ubwongereza bushyigikiye umugambi w’amahoro wa Luanda kandi bukaba bwizeye ko impande zishyamiranye zishobora kumvikana ku nzira y’amahoro kugira ngo iki cyambu gishobore kubyazwa umusaruro nyabyo hagati y’ibihugu byombi.”

Minisitiri w’ibikorwa-remezo mu Rwanda Jimmy Gasore, na we yishimiye iki gikorwa cyitezweho koroshya urwego rw’ubucuruzi, avuga ko u Rwanda rwiteguye no gukora ibindi nk’ibi.
Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko uruhare nyarwo rw’iki cyambu, kiri ku kiyaga cya Kivu, ruzagaragara igihe hazaba habonetse amahoro mu burasirazuba bwa Congo
Minisitiri Gasore yagize ati: “Iki cyambu cya Rubavu ni kimwe muri bine u Rwanda ruteganya kubaka mbere yuko umwaka wa 2029 urangira.

“Ibindi ni icya Rusizi kigeze ku rugero rwa 50% cyubakwa, icya Karongi ndetse na Nkora byo bikiri kwigirwa imishinga.”

Byitezwe ko inganda ebyiri zegereye ikiyaga cya Kivu – urukora isima n’urwenga inzoga – zizungukira cyane kuri iki cyambu kuko igiciro cy’ubwikorezi kizagabanuka cyane ugereranyije n’igiciro gitangwa ku modoka z’amakamyo.

U Rwanda kandi ngo rwiteze ko kizafasha guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo by’abakenera kwishimira ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu.