Blog, News

Hilde Cannoodt ari kumwe na bamwe mu babyinana na we mu itorero Inganzo Ngari, Umubiligikazi wakunze imbyino gakondo z’u Rwanda bigatuma aza kuhaba

Ni uwuhe mwihariko w’imbyino z’Abanyarwanda?
Hari itandukaniro hagati y’imbyino zo mu Rwanda n’imbyino nyinshi zo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko Hilde abivuga.

Ati: “Imbyino nyinshi zo munsi y’ubutayu bwa Sahara bakoresha amayunguyungu, nk’izo muri Uganda, muri Tanzania, muri Congo. Mu Rwanda bo babyina cyane cyane bakoresheje igice cyo hejuru, n’amaboko. Icyo ni kimwe mu itandukaniro.”

Hilde avuga ko imbyino nyinshi yize mbere ari izo mu burengerazuba bw’isi “zibanda cyane ku bice bimwe na bimwe by’umubiri”, ko icyo akundira izo muri Afurika ari uko nyinshi muri zo zikoresha “hafi umubiri wose”. Mu kiganiro na Hilde ari iwe, yeretse BBC intambwe ze mu gushayaya ambyina injyana gakondo nyarwanda
Asobanura uburyo yakuruwe n’imbyino zo mu Rwanda, Hilde ati: “Mbona bwa mbere ababyinnyi gakondo, hari ikintu cy’uburyo ababyinnyi b’abagore bashayaya cyankuruye rwose, kuko numvaga birimo injyana n’ubugore (femininity), kandi numvaga bisa cyane n’imbyino imwe mu mbyino nakomeje kubyina imyaka myinshi nk’umunyamwuga.

“Iyo ni imbyino y’Abanyamisiri nayo ifitemo ubugore muri yo, nahise mbona no mu mbyino gakondo y’Abanyarwanda, icyo rero ni cyo ahanini cyankuruye.

“Ariko harimo n’injyana ubwayo, nayo narayikunze, buri gihe iyo numvise abaririmbyi numva ikintu cy’ikibatsi mu mutima wanjye gituma buri gihe numva ntwawe, kugeza n’ubu.”

Abanyarwanda bakiriye bate umuzungu ubyina nka bo?
Hilde ubu ni we muzungukazi wenyine uboneka abyina imbyino gakondo ari mu itorero ryo mu Rwanda. Abantu benshi baratangara iyo bamubonye ashayaya mu itorero Inganzo Ngari ubu arimo mu bikorwa bitandukanye ritumirwamo. Hilde Cannoodt ari kumwe na bamwe mu babyinana na we mu itorero Inganzo Ngari
Hilade agira ati: “Nibaza ko babikunda [kumbona] kuko ntibaba babyiteze. Rimwe na rimwe iyo tuzamutse ku rubyiniro bahita babona ko mpari, kandi ukabyumva ko batangaye.

“Ariko umenya babanza bakagira amakenga, bakibaza bati ‘ese arabishobora?’ maze nabasha kugerageza kubyina neza, bikabashimisha cyane, bakampa amashyi, baranshimira, ntekereza ko babikunda.”

Yongeraho ati: “Kuri bo ni nko kwishimira umuco wabo, kuba umuntu w’i Burayi yaza hano akiga imbyino gakondo yabo, ntekereza ko bitanga ubutumwa ko uyu muco ari mwiza, nibaza ko [abanyrwanda] bibatera ishema iyo bambona nkora urwo rugendo.”