Urukundo ni kimwe mu bintu by’ umunyenga ku Isi gusa kurwinjiramo ni kimwe no gutangira ikindi kintu cyose utamenyereye biragorana kubona aho uhera.
Ibyagufasha gutereta umukobwa muhuye bwa mbere
Kimwe mu bintu bikunze kugora abahungu ni ugutereta umukobwa bahuye bwa mbere mu gihe wamukunze, hari abahitamo kubireka bagashirira imbere abandi bakabicisha ku nshuti zabo nyamara bakabibibwiriye.
abodetidings yabakusanyirije bumwe mu buryo bwagaragajwe n’abahanga mu by’urukundo umusore cyangwa umugabo yakoresha mu gihe ahuye n’umukobwa bwa mbere akamukunda akifuza ko yamubera umukunzi.
Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukwigirira icyizere.
Niba muri kuganira ugomba guhagarara wemye kandi ukavuga umureba mu maso, ukirinda kuvuga wubitse umutwe cyangwa ureba hirya. Ibyo abakobwa barabikunda cyane kuko bimwereka ko wiyizeye kandi ibyo uvuga udashidikanya.
Gutegura icyo umuganiriza mbere
Mbere y’uko umwegera ugomba kubanza ukamenya icyo utangira umubwira hato utazagera imbere ye ukarya indimi. Ushobora nko gutangira umubwita ko yambaye neza cyangwa ikindi cyerekeye kuri we.Ibi kandi usibye kuryoshya ikiganiro bizakongerera na cya cyizere twavuze haruguru.
Ugomba kuba usa neza.
Aha ndavuga kuba wambaye imyenda myiza imeshe,wiyuhagiye (udafite impumuro mbi ku mubiri cyangwa mu kanwa,….).Ibi byo ni ngombwa cyane kuko sinzi ko hari inkumi yakwemera kukuvugisha mu gihe udafite impumuro nziza. Ugomba rero kuba wambaye neza uko ushoboye.
Ujye wirinda ko ikiganiro cyanyu kigera ahantu kigasa nk’igihagaze kubera kubura ibyo uvuga.
Mu byo uvuga byose ugomba gukora uko ushoboye ikiganiro kigakomeza kuburyo kidahagarara ngo abe yahugira mu bindi, ibi bituma akomeza kukeitaho cyane no gutwarwa n’ibyo umubwira aho guhugira mu bindi birimo telefone,iyo ukomeje kumuganiriza kandi bigufasha kumwigarurira mu ntekerezo kuburyo adapfa no kugusiga.
Mu gihe muganira ni byiza ko wajya unyuzamo ukamubwira utuntu dusekeje
Iyo uri kuganira n’umukobwa wakunze ariko mwahuye bwa mbere biba byiza kumusetsa cyane kuko biryoshya ikiganiro kandi bigatuma atarambirwa. Gusa ugomba kwirinda kubikora cyane kuko byatuma agufata nk’aho uri gukina ikinamico imbere ye.
Kutarambirana imbere ye
Birumvikana ikiganiro cyanyu cyagenze neza mwese mwaryohewe. Nibyo koko biragaragara ko umukobwa adashaka ko usezera gusa ujye uharanira kurangiza ikiganiro hakiri kare mbere y’uko urambirana kuko umusiga akigushaka bigatuma ashaka kongera kuzahura nawe mukaganira. Birumvikana aho niho umwakira numero ya telefone ye ndetse n’ibindi bijyanye n’ibyo.
Niba rero wajyaga ugira imbogamizi zo kwegera umukobwa ngo umubaze akazina ubwo rero nakubwira ngo amahirwe masa kandi nizere ko izi nyigisho zagufashije.