Abashumba batandatu bari mu bashinze itorero Zion Temple barasaba urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Apôtre Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo.
Gusa abunganira abatanze ikirego bo bavuga ko RGB ari ikigo cyigenga kitagira urwego rukiri hejuru.
Ku ruhande rwabo, abunganira abatanze ikirego bavuga ko cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple kandi ko byakozwe n’ababifitiye ububasha nyuma yo kwirukana Paul Gitwaza wayoboraga umuryango ndetse akaba ari n’umwe mu bawushinze.
Bavuga ko kwirukana Gitwaza bari babifitiye ububasha kuko inama y’abashinze umuryango yemerewe gushyiraho ndetse no gusezerera umuvugizi w’umuryango, ari na we muyobozi wawo.
Gusa icyemezo aba bashumba bafashe mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize cyaje guteshwa agaciro na RGB, ivuga ko byakozwe binyuranyije n’amategeko.
Abatanze ikirego basaba urukiko gutesha agaciro iki cyemezo cya RGB, na bo bavuga ko kinyuranyije n’amategeko kandi ko iki kigo cya leta cyivanze mu miyoborere y’umuryango wigenga.
‘Amategeko ya rwihishwa’
Abashumba batandatu bitandukanyije na Gitwaza bavuga ko icyemezo cya RGB kimushyigikira kirimo inenge.
Bashinja RGB gushingira ku mategeko agenga umuryango yakozwe rwihishwa mu mwaka wa 2019 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abashinze umuryango bose batabizi.
Aho ni ho na Pastor Jean Bosco Kanyangoga azira mu kirego kuko ashinjwa gufatanya na Paul Gitwaza mu gushyira umukono ku mategeko y’umuryango abandi bawushinze batabizi.
Izi mpaka zigomba kubanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira, icyemezo cy’urukiko kikaba gitegerejwe ku itariki ya 24 z’uku kwezi kwa 11.
Zion Temple ni rimwe mu matorero mashya ariko yahagurukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse rikaba ribara abayoboke batari bake barigiyemo bavuye mu yandi madini amenyerewe.
Uretse mu Rwanda no mu Burundi, iri torero ryari ryaragabye amashami ahatari hake ku migabane y’u Burayi n’Amerika.