Polisi y’Ubutaliyani yavuze ko umubikira ari umwe mu bantu 25 batawe muri yombi mu majyaruguru y’icyo gihugu, bijyanye n’iperereza ku bico by’abagizi ba nabi bazwi nk’aba ‘mafia’.
Amatangazo ya polisi ntiyatanze imyirondoro y’abanyapolitike cyangwa abandi batawe muri yombi muri iryo perereza.
Icyo gikorwa cya polisi kirakomeje. Abapolisi babarirwa mu magana barimo gusaka mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru y’Ubutaliyani.
Polisi yavuze ko irimo gufashwa n’amatsinda y’imbwa zihunahuna zikamenya ahari intwaro n’ibiyobyabwenge, n’amatsinda y’imbwa zahawe imyitozo ituma zishobora gutahura ahari amafaranga.
Abakora iperereza bashinja iryo tsinda ry’abatawe muri yombi ko ahanini bakoresheje ubucuruzi bw’ibisigazwa by’ibyuma nk’uburyo bwo guhishira iyezandonke rya miliyoni 12 z’ama-Euro (angana na miliyari 17 Frw), nkuko abashinjacyaha babivuze.
Igico cy’aba ‘mafia’ cya ‘Ndrangheta, gikomoka mu karere gacyennye ka Calabria, gifatwa nka kimwe mu bico bikaze cyane ku isi by’abagizi ba nabi.
Mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize, abantu barenga 200 bakatiwe gufungwa igiteranyo cy’imyaka irenga 2,200, muri rumwe mu manza nini cyane z’aba ‘mafia’ rwari rubayeho mu Butaliyani mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.